Umuhungu wa P. Diddy yagejejwe mu nkiko azira kugera ikirenge mu cya se

Umuhungu wa P. Diddy yagejejwe mu nkiko azira kugera ikirenge mu cya se

 Apr 6, 2024 - 18:50

Nyuma y'uko mu minsi havugwa inkuru ko umuhungu wa P. Diddy, King Combs ashobora kujyanwa mu nkiko azira ibyaha nk'ibya se, yareganwe na se umaze kugwiza ibirego.

Umuhungu wa P. Diddy, witwa King Combs w’imyaka 26 arashijwa gusambanya umugore uzwi ku izina rya Grace O’Marcaigh, ibintu byabereye i St Martin mu 2022.

King Combs yamaze kugezwa mu nkiko kimwe na se

Nk’uko TMZ abitangaza ngo Grace icyo gihe wakoraga mu bwato, yatangaje ko ibyabaye byabereye mu bwato ubwo umuryango wa Diddy wari mu biruhuko, aho King yamuhatiye kuryamana na we atabishaka mu gihe anasobanura neza ko hari ibimenyetso bibyerekana, birimo amashusho n’amajwi.

Icyakora, nk’uko bigaragara mu nyandiko zashyikirijwe urukiko, n’umuraperi Diddy yashyizwe muri uru rubanza kubera guhishira umuhungu we kuva mu 2022.

Byongeye kandi, uwunganira Diddy n’umuhungu we King, Aaron Dyer, yavuze ko icyo kirego nta kuri kurimo, bityo akaba arimo gutegura inyandiko zisaba gusiba icyo kirego mu rukiko.

P. Diddy muri icyo kirego arashinjwa guhishira umuhungu we 

Mu minsi yashize n’ibwo hari hatangajwe amakuru ko King Combs agiye kujyanwa mu nkiko, gusa nta amakuru yandi yari yatangajwe, haba ku bijyana n’umurega ndetse n’ahantu n’igihe icyaha cyabereye.

Icyo gihe kandi ngo ikirego cyari kitaragezwa mu rukiko, ahubwo byari bigitegurwa.