Tricia mu gahinda kenshi, Tricia ntiyumva uburyo Ngabo Roben afata kompanyi zahaye ibihembo Tom Close muri icyo gihe, Radiyo n'Abanyamakuru agatesha agaciro ibyo bakoze.
Yamusabye ko yajya avuga yivugira ibye ku giti cye ariko akirinda kuzanamo abandi Banyarwanda harimo n'abamubyaye.
Yashimangiye ko abantu nk'aba iyo badakumiriwe hakiri kare usanga aribo babyuka bagatuka n'igihugu cyabo. Yagize ati "Ubundi aba ni bamwe iyo badafatirwanwe kare, ejo babyuka bagatuka n'igihugu cyababyaye!..Umwana akina n'ibere rya Nyina, ntakina akora mu bwanwa bwa Se!"
Trcia yiyemeje guhaguruka akarwanirira umugabo we nyuma y'uko abandi barimo David Bayingana, Alex Muyoboke, Anitha Pendo n’abandi bavuze ko Tom Close akwiriye guhabwa icyubahiro kuko yakoze ibintu bikomeye mu muziki nyarwanda harimo gucira amayira abandi.
Mu masaha yatambutse nibwo Tricia yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze indirimbo Agaca y’umugabo we, maze ashyiraho amagambo agira ati “Umugabo cyane.”
Mu bitekerezo byiza byinshi byajemo, hajemo n’igisa n’ikimusubiza inyuma mu ntekerezo cy’uwitwa ‘Luckman Christian’ cyavugaga ko umugabo we ‘Tom Close’ adashoboye umuziki ndetse ko Tricia abizi.
Niyoncuti Angel Tricia ntiyatinze, yahise yibutsa uyu mufana ko akwiriye kwita ku bye, cyane ko aribyo bizamugeza kure.
Ibi byose bikomeje guhagurutsa abantu benshi b'ibyamamare mu myidagaduro, ni igitekerezo cy'umunyamakuru Roben Ngabo uherutse gutangaza ko Tom Close nta bidasanzwe yakoze mu muziki, ahubwo habayeho kumukabiriza cyane.
Tricia yikomye Roben Ngabo wavuze ko Tom Close yakabirijwe cyane mu muziki
Ngabo Roben akomeje gushinjwa gusuzugura Tom Close
Tom Close akomeje kurwanirwa ishyaka n'umugore na bamwe mu byamamare
