Mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku itariki ya 20 Mata, i Huye hibukwa n’Umwamikazi Rosalie Gicanda.
Tariki 19 Mata 1994, nibwo Théodore Sindikubwabo wari Perezida wa Guverinoma yashyize mu bikorwa Jenoside, yageze mu mujyi wa Butare agakoresha inama abaturage maze ashishikariza Abahutu kwica Abatutsi.
Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe ku munsi wakurikiyeho, tariki 20 Mata 1994. Kwica Umwamikazi Rosalie Gicanda hamwe n’abo babanaga byabaye nk’intangiriro y’ubwicanyi mu buryo bugaragara kandi bukomeye mu mujyi wa Butare.
Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe tariki ya 20 Mata 1994
Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe ku itegeko rya Kapiteni Ildephonse Nizeyimana wari mu kigo cya ESO (École des Sous-Officiers).
Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Kapiteni Nizeyimana yafatanyije n’abandi basirikari bari mu bwicanyi nka Lt Colonel Muvunyi Tharcisse n’abasirikari bo mu kigo cya gisirikari cya Ngoma cyayoborwaga na Liyetona Ildephonse Hategekimana na Jandarumori, yayoborwaga na Major Cyriaque Habyarabatuma ndetse n’Interahamwe.
Ubwo Kapiteni Nizeyimana yategekaga abasirikari kwica Umwamikazi Rosalie Gicanda, mu baje mu rugo rw’Umwamikazi Rosalie Gicanda rwari hafi y’ibiro bya Komini Ngoma harimo Lieutenant Bizimana bitaga ’Rwatsi’, Lieutenant Gakwerere, Corporal Aloys Mazimpaka, hamwe na Dr. Kageruka.
Mu rugo bahasanze abandi bahigwaga barimo Jean Damascène Paris, Marie Gasibirege, Aurelie Mukaremera, Callixte Kayigamba na Alphonse Sayidiya. Harimo kandi n’uwitwa Uzamukunda Grace.
Rosalie Gicanda yiciwe mu mujyi wa Butare
Uyu Uzamukunda Grace yararashwe ariko ntiyapfa, aza kurokoka kuko yitabye Imana nyuma ya Jenoside azize urupfu rusanzwe, akaba yari umukobwa wa Jean Damascene Paris, ndetse akaba ari na we watanze amakuru ya nyayo y’uburyo Umwamikazi Rosalie Gicanda n’abo bari kumwe bishwe.
Bisabwe n’umupadiri, Umwamikazi Gicanda yashyinguwe mu rugo rw’aho yari yaratujwe, ariko kuri ubu umubiri we wimuriwe i Mwima mu Karere ka Nyanza, ari naho Umwami Rudahigwa na we yatabarijwe.
Umwamikazi Rosalie Gicanda abantu benshi bamwibukira ku mutima mwiza ndetse no gukunda abantu, aho buri wese wamusuraga yamwakirizaga amata meza y’inka yari yoroye, bakanamwibuka nk’umukirisitu kandi nk’umubyeyi wabakiranaga urugwiro.
Umwamikazi Rosalie Gicanda yari umubyeyi usabana na bose
