Intambara ihanganishije u Burusiya na Ukraine ishyigikiwe n'u Burengerazuba bw'Isi, igeze ku munsi wa 415 aho ingabo za Ukraine zagotewe mu mugi wa Bakhmut muri Donesky.
Minisiteri y'ingabo mu Burusiya yatangaje ko ingabo za Ukraine zagotewe mu mugi wa Bakhmut kuburyo nta muntu n'umwe wahasohoka cyangwa ngo ahinjire.
Ingabo zo mu mutwe wa Wagnar group zikaba zikomeje kugota uyu mugi ari nako ziwuzengurikisha senyenge kugira ngo hatagira umusirikare wa Ukraine n'umwe ucika.
Nubwo u Burusiya butangaza ko bwafunze burundu ingabo za Ukraine, ariko ku ruhande rwa Ukraine barabihakana, gusa bakemeza ko imirwano ikomeye muri uyu mugi.
Misiri yaba igiye kohereza intwaro mu Burusiya
Amwe mu makuru akomeje kujya hanze muri zanyandiko z'ibanga zo muri Minisiteri y'ingabo muri Amerika, aravuga ko Misiri igiye kohereza intwaro mu Burusiya.
Ikinyamakuru The Washington Post nicyo cyabanje gutangaza ko zimwe muri izi nyandiko zigaragaza ko Misiri igiye kohereza ibisasu bya Roketi n'ibindi bibunda binini bisaga ibihumbi 4000 mu Burusiya.
Nyamara nubwo iki kinyamakuru gitangaza ibi, Guverinoma ya Misiri yamaganye iby'aya makuru ivuga ko nta gahunda ifite yo gufasha u Burusiya, ko ibyo ari ibinyoma.
Kuri iyi mpamvu, Leta ya Amerika nayo iratangaza ko nta makuru bafite yemeza ko Misiri yaba igiye kohereza intwaro mu Burusiya, ahubwo ikavuga ko izo nyandiko ari ibinyoma.
Muri rusange izi nyandiko z'amabanga ya Minisitiri y'ingabo muri Amerika zagiye hanze mu minsi yashize, zikomeje guteza impagarara mu bihugu bitandukanye ariko nako ibinyamakuru byose bikomeje kuzigarukaho.
Ku bw'iyo, buri munsi hari amakuru mashya aba avuga kuri izi nyandiko aba yongeye kuzigaragaramo cyane cyane arebana n'intambara ya Ukraine, gusa magingo aya hakomejwe kwibaza niba koko aya makuru ari ukuri koko.