Ubushakashatsi: Benshi mu bagore buri wa Gatatu baba abakecuru mu maso
Rudahara Avithe
Feb 6, 2025 - 21:17
Nk’uko ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo gikora amavuta yita ku ruhu, St Tropez Skin tanning brand' bubivuga, buri wa Gatatu abagore bahura n’impiduka mu miterere y’uruhu bagasa n’abakecuru, cyane cyane guhera saa cyenda n’igice z’igicamunsi.
Nichola Joss impuguke ku by’uruhu muri St. Tropez avuga ko bibiri bya gatatu(2/3) by’abagore bakoresho ubushakashatsi bemeza ko ku wa Gatatu ari wo munsi baba bananiwe cyane mu mutwe.
Ni muri urwo rwego abagore bamwe bagaragara nk’abashaje buri gihe ku wa Gatatu by’umwihariko guhera saa kenda n’igice z’igice z’amanywa.