Ubushakashatsi: Abashakanye bararana bambaye ubusa bagira ibyishimo kurusha abararana bambaye

Ubushakashatsi: Abashakanye bararana bambaye ubusa bagira ibyishimo kurusha abararana bambaye

 Jun 29, 2025 - 15:20

Ubushakashatsi bushya bwakozwe n’ikigo Cotton USA, bwagaragaje ko abashakanye bararana bambaye ubusa bagira ibyishimo byinshi mu rukundo kurusha abarara bambaye.

Ubu bushakashatsi bwakozwe n’iki kigo cyibanda ku bushakashatsi n’ubucuruzi bw’imyenda, bwagaragaje ko 57% by’abarara bambaye ubusa batangaje ko bishimye cyane mu mubano wabo, mu gihe abambara imyenda bageze kuri 48%.

Abashakashatsi basobanuye ko kuryama wambaye ubusa byongera ubusabane binyuze mu gukoranaho hagati y’abashakanye, bikagabanya umunaniro, bikarushaho kunoza uburyo bwo kuganira no kongera ireme ry’ibitotsi.

Stephanie Thiers-Ratcliffe, umuyobozi muri Cotton USA, yavuze ko abantu benshi bibagirwa uruhare imyenda yo kurarana igira ku buzima n’imibanire.

Yagize ati: “Abantu benshi ntibaha agaciro imyenda bambara mu buriri, nyamara bifite ingaruka ku buryo wumva umeze n’uko ubana n’uwo mwashakanye.”

Nubwo hari abatarumva neza iki gikorwa, abahanga bavuga ko kuryama wambaye ubusa bishobora kuba igisubizo ku bashakanye bahanganye n’ibibazo by’ubusabane buke cyangwa umunaniro mu rukundo rwabo.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu barenga 1,000, bukaba bwagaragaje ko uko abantu barushaho kugira umubano wa hafi n’abakunzi babo nijoro, ari nako bagira ibyishimo byinshi mu buzima bwa buri munsi.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abashakanye bararana bambaye batagira ibyishimo uko bikwiye 

Kurara wambaye bigabanya umunezero ku bashakanye 

Kurarana mwambaye ubusa ni byiza ku bashakanye