Ubushakashatsi bushya bugaragaza ko abantu bakuru bareba telefoni zabo buri minota 10 ku munsi, rimwe na rimwe batabizi. Ibi bivuze ko umuntu umwe ashobora kureba telefoni ye inshuro zisaga 144 ku munsi.
Ibi byatangajwe n'ikigo cyita ku ikoranabuhanga cya Asurion, kivuga ko ikoreshwa rya telefoni ryiganje cyane mu buzima bwa buri munsi. Indi mibare itangwa n’andi masoko y’ubushakashatsi nayo igaragaza imibare iri hejuru kurushaho, cyane cyane ku rubyiruko, ruzwiho gukoresha telefoni cyane kurusha abandi.
Abahanga bibutsa ko gukoresha telefoni kenshi bishobora kugira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe n’umubiri, bakagira inama abantu kugerageza kugira igihe bamarana n’abo bakunda hatarimo telefone.
Abantu bakuru bareba muri terefone zabo inshuro nyinshi ku munsi

