Ubushakashatsi buherutse gukorwa na Kaminuza ya Glasgow bwagaragaje ko abana bakura ubwenge bwinshi ku babyeyi babo b’abagore kurusha ku babyeyi b’abagabo. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bantu barenga 12,000 mu bisekuru bitandukanye, bukibanda ku turemangingo twitwa “conditioned genes” twerekana ko uko umuntu atekereza bishobora guterwa cyane n’aho uturemangingo twaturutse—ku mubyeyi w’umugore cyangwa uw’umugabo.
Abashakashatsi basanze ko uturemangingo dufitanye isano n’ubwenge twibanda cyane kuri chromosome X, aho abagore bafite ebyiri mu gihe abagabo bafite imwe gusa. Ibi bituma uruhare rw’abagore mu gutanga ubushobozi bwo gutekereza ku bana ruba runini kurusha urw’abagabo.
Ubu bushakashatsi buvuga ko nubwo ubwenge bushobora guterwa n’impamvu zitandukanye, ibisubizo byabonetse bitanga icyizere ko jenetiki n’uburere bitangwa n’umubyeyi w’umugore bifite uruhare rukomeye mu guteza imbere ubushobozi bwo gutekereza ku bana.
Abagore baha abana igice kinini cy'ubwenge kurusha abagabo

