Ubwo bushakashatsi bwasanze abantu b'abanyabwenge(abahanga) akenshi bumva batishimye iyo basabanye cyane. Ahubwo, bakunda guhitamo kuba bonyine, kugira ibyo bitaho cyane, kuba bari mu bintu bisobanutse, no kuganira ibintu bifite icyo bigamije kuruta kuganira no gusabana bisanzwe.
Ibi bihuye n'igitekerezo cya savanna cy'ibyishimo(Savanna Theory of Happiness) cyerekana ko ubwonko bwacu bugendera ku buryo bw'imibereho yashizweho n'amateka y'imibereho yacu kandi ko abantu bajijutse bafite ubushobozi bwo kugendana n'ibigezweho badakenera kuzengurukwa n'abantu benshi.
Mu by'ukuri, ntabwo ari uko abantu b'abanyabwenge badakunda guhuza n'abandi, ahubwo ni uko baba bashaka abantu bake bazima aho kugira benshi b'imburamumaro. Kuri bo, amahoro, intego, ndetse n'imbaraga birenze guhora bashagawe n'abantu benshi.
Abanyabwenge ntabwo bakeneye inshuti kugira ngo bishime
Bakunze kuba ari bonyine aho kuba bashagawe n'abantu benshi
