Nk’uko ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke z’Abafaransa Jean-Marie Robine na David Sinclair bubitangaza, abagabo bagufi bararamba kurusha abagabo barebare.
Izo mpuguke zisobanura neza ko abagabo mugufi bashobora kuramba imyaka itatu kurusha abagabo barebare. Akenshi ubugufi bukunze kuba ari igwingira riterwa n'imirire mibi ndetse bukanatera impfu nyinshi, ariko uyu munsi kubera imibereho myiza, imyumvire n'ubukungu bigenda bizamuka, kuba mugufi ntibigukunze kuba ari indwara ndetse abantu bagufi bakunze guhurwa n'ubuzima bakaramba kurusha bagenzi babo barebare.
