U Rwanda rwayobowe n'abapumbafu-Chairman wa FPR Paul Kagame

U Rwanda rwayobowe n'abapumbafu-Chairman wa FPR Paul Kagame

 Jul 2, 2024 - 12:46

Umukandida-Perezida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame, yagaragaje ko ibyago u Rwanda rwagize, ari uko rwagiye ruyoborwa n'abayobozi b’abapumbafu, agira icyo asaba urubyiruko n'abaturage ba Kirehe na Ngoma.

Kuri uyu wa Kabiri umukandida w'Umuryango FPR Inkotanyi akaba n'umukandida ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame, yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Kirehe, aho yakiriwe n'abaturage bavuye mu Turere dutandukanye two mu Ntara y'Iburasirazuba biganjemo abo muri Ngoma.

Mu ijambo rye, yasabye abaturage b’i Kirehe na Ngoma kuzahitamo neza batora Umuryango FPR Inkotanyi mu matora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024, agaragaza ko amatora yo mu Rwanda avuze demokarasi kandi ko FPR atari abapumbafu.

Ati "Iby’amatora rero bivuze iki? Ibyo tuzajyamo mu byumweru bibiri biri imbere. Icyo bivuze ni demukarasi, demukarasi yo guhitamo ubuyobozi butari ubupumbafu. FPR n’imitwe ya politiki ifatanyije na FPR ntabwo turi abapumbafu, ntitwigeze tuba abapumbafu."

Yunzemo ko u Rwanda rwayobowe n'abayobozi hamwe na politike by'abapumbafu. Ati "Ibyago u Rwanda rwagize ni uko rwagize abayobozi b’abapumbafu. U Rwanda rwagize ibyago, tugira abayobozi, tugira politiki byose by’ubupumbafu. Ubu turubaka u Rwanda turuvana muri ayo mateka y’ubupumbafu.”

Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bagira ubudasa bwabo, ubumwe ndetse n’ubudakemwa ari na yo mpamvu politiki yabo hari benshi batayumva.

Yagaragaje ko urubyiruko rw'u Rwanda rufite amahame mazima kandi rukagira n'amahirwe yo kutayoborwa n'abayobozi b'abapumbafu. Ati " Mwe mubyiruka mujye mumenya ko mufite izo nshingano. Inshingano ya mbere ihera mu guhitamo neza.

"Mufite abaturanyi, mwe muhinge mworore, mwikorere hanyuma muhahirane n'abaturayi ibyo badafite. Aha muturanye na Tanzania, muzige Igiswayire, ni ururimi tuvuga muri Afurika y'Iburasirazuba. Iyo ushobora kuvugana n’umuturanyi bituma kubana biba byiza, bituma n’ubucuruzi mukorana bugenda neza.”