U Rwanda rwakiriye inkura z'umweru 70 zivuye muri Afurika y’Epfo

U Rwanda rwakiriye inkura z'umweru 70 zivuye muri Afurika y’Epfo

 Jun 10, 2025 - 19:04

Pariki y’Igihugu y’Akagera yakiriye inkura z'umweru 70 mu rwego rwo gukomeza ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no gukomeza kuzamura umubare w'izi nyamaswa zigeze gucika(gukendera) mu Rwanda.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 10 Kamena 2025, u Rwanda rwakiriye inkura z’umweru 70 zavuye muri Afurika y’Epfo. Izi nkura zagejejwe mu Gihugu mu byiciro bibiri, zishyirwa muri Pariki y’Igihugu y’Akagera, iherereye mu burasirazuba bw’u Rwanda.

Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), umuryango Howard G. Buffett Foundation, n’Ikigo African Parks gicunga Pariki y’Akagera.

RDB yatangaje ko u Rwanda rwatoranyijwe nk’ahantu hizewe ho kwimurirwamo izi nkura bitewe n’intambwe rumaze gutera mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, cyane cyane inkura, zifite agaciro kanini mu bidukikije.

Izi nkura z'umweru zagejejwe mu Rwanda zishobora gupima toni 3,5, kandi inkura imwe ifite agaciro karenga ibihumbi 100 by’Amadolari ya Amerika ($100,000), mu rugendo rw’ibilometero 3,400 zavuye muri Afurika y’Epfo.

Kugeza ubu, Pariki y’Igihugu y’Akagera icumbikiye inkura 111, harimo n’izari zisanzwe ziharangwa. Muri zo, harimo inkura z'umukara 34 ziturutse mu zashyizwe muri pariki mu 2017 zari 18, ndetse n’iz’umweru 41 zivuye mu zahawe u Rwanda mu 2021 ubwo rwakiraga inkura 31.

Inkura ya nyuma yari isigaye mu Rwanda yapfuye mu 2007, mbere y’uko mu 2017 hagezwa izindi nshya muri gahunda yo kuzisubiza muri pariki.

Kuva iyo gahunda yatangira, umubare w’abasura Pariki y’Akagera wiyongereye cyane, uva ku bihumbi 15 mu 2017 ugera ku bihumbi birenga 48 mu 2024. RDB ivuga ko iyo gahunda ifasha u Rwanda kongera ubukerarugendo no kurengera ibidukikije.

U Rwanda rwakiriye inkura 70 zivuye muri Afurika y'Epfo

Inkura 70 zinjijwe muri Pariki y'Akagera zivuye muri Afurika y'Epfo 

Izo nkura uko ari 70 zifite agaciro ka miliyari 9 na miliyoni 940Rwf