U Burusiya buragera amajanja umugi ukomeye muri Ukraine

U Burusiya buragera amajanja umugi ukomeye muri Ukraine

 Feb 16, 2024 - 16:36

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yatanze umuburo ivuga ko Ukraine nicunga nabi iratsindwa mu mugi ukomeye wa Avdiivka umaze kuba isibaniro.

Ku munsi wa 723 intambara y'u Burusiya na Ukraine ishyigikiwe n'Uburengerazuba bw'Isi irwanwa, Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yatanze impuruza ivuga ko Ukraine yegereje gutsindwa mu mugi wa Avdiivka uri hafi y'umugi wa Donetsk mu burasirazuba bwa Ukraine.

John Kirby umuvugizi w'akana gashinzwe umutekano w'Igihugu muri Amerika,kuri uyu wa Kane yavuze ko ingabo z'u Burusiya muri aka gace zifite ibitwaro bikomeye kandi bakaba bakomeje gusunika ingabo za Ukraine, aho yemeza ko zatsindwa kubera intwaro nkeya.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky kuri uyu wa Gatanu uri i Berlin mu Budagi ahura na Chancellor Olaf Scholz ndetse akajya i Paris agahura na Emmanuel Macron, mu butumwa bwo ku wa Kane yageneye Abanya-Ukraine, yavuze ko bagomba kurinda uyu mugi ku kiguzi cyose byabasaba, ahamya ko bagiye kohereza intwaro n'ikoranabuhanga bikabaze.

U Burusiya mu nzira zo gufata umugi wa Avdiivka

Ni mu gihe uruzinduko rw'uyu mutegetsi muri ibyo bihugu bibiri, rugamije gusinyana amasezerano mu bya gisirikare n'igihugu cye. Aya masezerano, akaba ameze n'ubundi nk'ayo Ukraine yasinyanye n'u Bwongereza muri Mutarama 2024.

Mu gihe kandi Ukraine ikomeje gushingira intambara yayo ku nkunga z'amahanga, General Jens Stoltenberg umunyamabanga wa NATO avuga ko USA ihagaritse inkunga byahita bigira ingaruka ku mirongo y'urugamba, Ukraine ikaba yatsindwa.

Icyakora, USA iherutse kwemeza inkunga isaga miliyari 95 z'amadorari yo gufasha Ibihugu birimo Ukraine, Israel n'ikirwa cya Taiwan. Kuri ubu, intambara ikaba ibura iminsi mike ngo yuzuze imyaka ibiri irwanwa, dore ko yatangiye ku wa 24 Gashyantare 2022.