Tyla yongeye kujyanwa mu nkiko

Tyla yongeye kujyanwa mu nkiko

 Jul 26, 2025 - 12:52

Umuririmbyikazi wo muri Afurika y'Epfo , Tyla yajyanwe mu nkiko n'abanditsi Olmo Zucca na Jackson LoMastro, bamushinja ko yabimye agaciro bakwiye ku ruhare bagize mu kwandika indirimbo ye yitwa Water muri 2023, yaje gukundwa cyane by'umwihariko kuri Billboard, biyihesha gutwara igihembo cya Grammy.

Iki kirego cyagejejwe mu rukiko kuri uyu wa 25 Nyakanga 2025, kikaba cyanarezwemo umutunganyamiziki w'Umwongereza Samuel Awuku, wamamaye nka Sammy SoSo, ndetse na kompanyi ya Sony Music Entertainment, umufatanyabikorwa w'inzu isanzwe ireberera inyungu abanyamuziki, Epic records, Tyla abarizwamo.

Ni ikirego cyongeye gutangwa mu rukiko bundi bushya nyuma y'icyari cyaratanzwe mbere kikaza gukurwamo ndetse gihindurirwa urukiko cyari cyaratanzwemo.

Zucca na LoMastro bavuga ko bahimbye igice cy'ingenzi mu majwi y'indirimbo 'Water' ubwo bayitunganyaga, hamwe na SoSo n'undi mutunganyamiziki witwa Rayo, muri Werurwe 2023, i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Tyla arashinjwa kwima agaciro abanditsi b'indirimbo 'Water'

Aba banditsi bavuga ko n'ubwo bagaragajwe nka bamwe mu banditsi b'iyi ndirimbo, ngo SoSo niwe wigaragaje nk'aho ari we wanditseho iby'ingenzi cyane yiha 15% y'inyungu, mu gihe bo yabahaye 10% kuri buri umwe.

Aba banditsi bakomeza bavuga ko ngo yababeshye akabasinyisha amasezerano mahimbano atanafitiye uburenganzira ndetse akanahisha Sony uruhare bagize kuri iyi ndirimbo. Muri Gicurasi 2024, Perezida wa Epic  Records, Ezekiel Lewis, yarezwe ashinjwa kuvuga ko SoSo atigeze agaragaza aba banditsi nka bamwe mu bagize uruhare mu kwandika iyi ndirimbo.

Kuri iyi nshuro abareze barashaka ko bahabwa uburenganzira bwabo kuri iki gihangano ku buryo bwemewe kandi busobanutse nk'abatumye iyi ndirimbo icuruza ku isoko. Ngo barashaka ko bazajya bafata 12.5% by'inyungu kuri yo ndetse n'inyishyu ku bindi bihangano byayikomokaho.

Indirimbo Water ya Tyla niyo yamuhesheje Grammy

Basobanura ko iyi ndirimbo kuri ubu imaze kwinjiza asaga Milliyoni 10 z'Amadolari ya Amerika, ndetse akazagera kuri miliyoni 50 z'amadorari mu minsi iri imbere.

Bavuga ko ibyo SoSo yabakoreye ari bibi n'amanyanga kandi ko byabateye ibihombo by'amafaranga bikomeye cyane.

Ku rundi ruhande rwa Tyla, SoSo na Sony, nta kiratangazwa n'umwe muri bo kugeza ubu kuri ibyo bari gushinjwa.

Umwanditsi: Gilbert Ukwizagira