Turahirwa Moses yasabye abo bamaze iminsi barebana ay'ingwe kwicuza

Turahirwa Moses yasabye abo bamaze iminsi barebana ay'ingwe kwicuza

 Apr 29, 2024 - 22:40

Umunyamideli Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions yasabye abanyarwanda amaze iminsi atukana na bo bakoresha amagambo atiyubashye ku mbuga nkoranyambaga, ko bakwihana.

Mu cyumweru gishize nibwo Turahirwa Moses uri kubarizwa mu gihugu cya Kenya, yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga ubwo yandikaga ubutumwa kuri X agaragaza ko agiye muri Kenya kugurisha imyenda kuri basaza be.

Nyuma yo gutangaza aya magambo nibwo  intambara y’amagambo yatangiye hagati ye n’abakoresha urubuga rwa X bamwibutsa ko ibyo arimo gukora ashaka kwihindura umukobwa bidakwiye nk’uko akunze kubigaragaza ko ashaka kuba umukobwa, niko gutukana karahava.

Nyuma y’ibyo, Moses yaje gusubiza amaso inyuma asanga ibyo bakoze bidahwitse asaba abantu ko bakwihana ku bw'ibyo gutukana kandi babizi ko ari umuco mubi, asaba abo batukanye bose ko bakwuhana ubuzima bugakomeza.

Si ubwa mbere Moses ahanganye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga batukana kubera amafoto cyangwa amagambo yandika ku mbuga nkoranyambaga kuko usanga bihabanye n’indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.

Moses Turahirwa yasabye imbabazi ku bw'amagambo amaze iminsi avuga ku mbuga nkoranyambaga