Travis Scott yagize icyo avuga ku kuba ataratwara Grammy

Travis Scott yagize icyo avuga ku kuba ataratwara Grammy

 Nov 10, 2025 - 14:50

Umuraperi w’icyamamare ku isi, Travis Scott, yavuze ku kibazo cyo kutagira na rimwe atsindira igihembo cya Grammy, n’ubwo amaze kugihatanira inshuro nyinshi mu byiciro bitandukanye.

Mu butumwa bwe, Travis Scott yavuze ko atacitse intege nyuma yo kubona urutonde rw’abahanzi bakomeye batigeze batsindira Grammy, barimo 2Pac, DMX, Mac Miller na Nicki Minaj.

Nubwo abo bahanzi bose bagiye bagira uruhare rukomeye mu iterambere rya hip hop ku isi, nta n’umwe muri bo wagize amahirwe yo kwegukana icyo gihembo.

Travis yavuze ko yizera ko umunsi umwe ibintu bizahinduka kuri we, kandi ko ari ikibazo cy’igihe gusa mbere y’uko asohoza inzozi ze zo kwegukana Grammy ye ya mbere.

Uyu muraperi wamamaye cyane binyuze mu ndirimbo nka Sicko Mode, Goosebumps na FE!N, akomeje kugira izina rikomeye mu muziki wa hip hop n’ubwo adafite Grammy, ahamya ko ibyo bidakuraho agaciro k’ibikorwa bye n’urukundo rw’abafana be ku isi yose.

Travis Scott ikizere ni cyose n'ubwo ateregukana Grammy 

Travis Scott avuga ko agaciro ke kadashingiye ku gihembo cya Grammy