Titi yavuze ko yifuza kubona hashyirwaho uburyo bwo gutera inkunga indi mishinga nk'uwo yakoze, kuko ifasha kwamamaza isura nziza y'u Rwanda mu mahanga.
Aganira na Televiziyo Rwanda, yagize ati: “Nkeka ko niba narakoze ino ndirimbo ku bushobozi buke mba mpfite, mbifashijwemo n'abahanzi ndetse n'inshuti, birumvikana ko byaba byiza kurushaho ari uko Leta yacu yazajya ifasha ibihangano nk'ibingibi kuko igihugu n’ikintu kigari.
"Nkekako hari ibintu byinshi Leta yacu ishyiramo amaboko cyane cyane RDB, byaba byiza ishyize n’amaboko no muri ibi bintu byacu”
Titi Brown yavuze ko yifuza kubona iyi ndirimbo ishyirwa mu rurimi rw'Icyongereza, kuko byafasha abantu batumva Ikinyarwanda gusobanukirwa byoroshye ubutumwa buyikubiyemo, bityo ikarushaho kugera ku rwego mpuzamahanga.
Ibi abitangaje mu gihe mu minsi ishize abantu batandukanye bagaragaje ko byaba ari intambwe nziza mu gihe indirimbo zirata u Rwanda zitangiye kujya zishyirwa mu ndimi zitandukanye, mu rwego rwo gufasha abanyamahanga kurushaho kumenya no gusobanukirwa ibyiza bitatse igihugu cy’u Rwanda.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
