The Ben, Kevin Kade na Element batengushye abakunzi babo muri Amerika

The Ben, Kevin Kade na Element batengushye abakunzi babo muri Amerika

 Jul 5, 2025 - 15:12

Abahanzi The Ben, Kevin Kade na Element batengushye imbaga y'abakunzi babo ntibaboneka mu gikorwa bari babategerejemo cyari cyateguwe cyo guhura bagasuhuzanya n'abakunzi babo batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bituma bamwe bataha batishimye.

Iki ni igikorwa cyabaye mu ijoro ryakeye kiswe 'Hobe Night Meet & Greet', aho abahanzi The Ben, Kevin Kade na Element bari batumiwe ngo baze kuririmba ndetse babonereho no gusuhuzanya n'abafana babo.

Ubwo abantu bose bari bamaze kugera ahabereye igitaramo biteguye kuririmbirwa n'aba bahanzi, baje gutungurwa no kubona birangiye nta n'umwe uje ku rubyiniro nyamara bari baguze amatike yabo.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n'abari bateguye iki gitaramo, biseguye ku bafana babo ku bwo kuba batengushywe ntibabashe kubona abahanzi bari baje kureba.

Bavuze ko kutagaragara kw'aba bahanzi nta ruhare babigizemo, ahubwo ni ikigaragaza ubunyamwuga buke n'imyitwarire idahwitse ku ruhande rw'abahanzi.

Icyakora nubwo ababiteguye bashyize hanze iri tangazo, kugeza ubu ku ruhande rwa The Ben, Kevin Kade na Element nta n'umwe uragira icyo abivigaho ngo batangaze impamvu batabashije kuboneka.