Tekashi 6ix9ine yongeye gutabwa muri yombi

Tekashi 6ix9ine yongeye gutabwa muri yombi

 Dec 6, 2025 - 15:05

Umuraperi w’Umunyamerika Tekashi 6ix9ine, wamenyekanye kubera imyitwarire ikunze guteza impaka, yongeye gufungwa nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kutubahiriza amasezerano yo kugenzurwa (supervised release) yari yarahawe n’inkiko zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amakuru mashya yemeza ko Daniel Hernandez uzwi nka 6ix9ine , yemeye ibyaha aregwa maze ahabwa igihano cy’amezi atatu muri gereza.

Biteganyijwe ko azishyikiriza ubuyobozi bwa Metropolitan Detention Center i Brooklyn ku itariki ya 6 Mutarama.

Ibi bibaye mu gihe hashize igihe gito afunguwe, kuko mu Ugushyingo 2024 uyu muhanzi yari yarakatiwe igifungo cy'ibyumweru bitandatu.

Icyo gihe, yahamijwe kurenga ku mabwiriza yo kugenzurwa birimo gukora ingendo zitemewe i Las Vegas no muri Sarasota, gufatwa n'ibipimo by’ibiyobyabwenge inshuro ebyeri.

Gufungwa kwe ku nshuro ya kabiri mu gihe kitarenze umwaka kumaze guteza impaka ku myitwarire ye ndetse n’ubushobozi bwe bwo kubahiriza amategeko, dore ko n’ubwo yagiye ahabwa amahirwe menshi yo kwisubiraho, yakomeje kugaragara mu makosa anyuranyije n’amabwiriza y'urukiko.

Abasesenguzi bavuga ko iyi myitwarire ishobora gushyira mu kaga ahazaza ha Tekashi 6ix9ine mu buhanzi ndetse n’umubano we n’inzego z’umutekano, mu gihe abafana bamwe bakomeje gutangarira uko yakomeje kwirengagiza amahirwe yahawe n’ubutabera.

Tekashi6ix9ine yongeye gutambwa muri yombi