Ibi yabinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Kamena 2025, nyuma y'uko ikipe ya APR FC idafite gahunda yo kumwongerera amasezerano nubwo itigeze ibitangaza ku mugaragaro.
Ubutumwa bwe buragira buti: "Mu gihe igihe cyange muri APR FC kigeze ku musozo, umutima wange wuzuye ibyishimo, ndashaka gushima byimbitse ubuyobozi bwa APR FC, abatoza, abakinnyi bagenzi bange n'umuryango wange bamfashije mu rugendo rwange rw'imyaka ibiri ndi muri iyi kipe. Byari iby'agaciro kuba muri iyi kipe."
Uyu Mugande ukina hagati mu kibuga yakomeje agira ati "Kwandika ibi ni ibintu bitoroshye, gusa abanyamupira tuba tubizi ko igihe nk'iki kigera. Ku bafana b'ibitangaza. Murakoze cyane, ndabashimira byimazeyo ku bufasha bwanyu budacogora mu gihe namaze muri APR FC."
Uyu mugabo yasoje asobanura ko vuba aha abamukunda bazamenya ahandi agomba kwerekeza cyane ko hari andi makipe ari kumutekereza yo hanze y'u Rwanda.
https://x.com/YkeeBenda/status/1933448012216373264?t=YgeaB-K8pUR1y8iT9Y94tg&s=19
APR FC imaze imyaka ibiri y'imikino igarutse kuri gahunda yo gukinisha abanyamahanga, ari nabwo yaguze uyu mugabo ukina mu kibuga hagati yugarira.
Taddeo Lwanga w'imyaka 30, biteganyijwe ko agiye kubisikana na mwene wabo Ronaldo Ssekiganda uherutse gusezera bagenzi be mu ikipe ya Villa SC.
Thadee Lwanga yatwaranye ibikombe bibiri bya Shampiyona na APR FC
Thadee Lwanga ni umwe mu bakinnyi bagerageje gufasha APR FC mu mikino Nyafurika
