Simi ari mu mazi abira

Simi ari mu mazi abira

 Feb 23, 2026 - 17:09

Umuhanzikazi wo muri Nigeria, Simisola Bolatito Kosoko uzwi cyane nka Simi, yatanze ibisobanuro ku mvugo n’inyandiko ze za kera zongeye kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga, zigateza impaka zikomeye mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Ibi byatangiye nyuma y’igihe gishize Simi agaragaje igitekerezo gikomeye asaba ko abafata ku ngufu bahanwa by’intangarugero, mu gihe ku mbuga nkoranyambaga  havugwaga  urubanza rw’umukobwa w’icyamamare kuri TikTok witwa Mirabel waje kwisubiraho ku byo yari yavuze ko bitari byo.

Icyo gihe amagambo ya Simi yavuzweho cyane, bituma bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga batangira gushakisha inyandiko ze za kera, babona tweets(post zo kuri X) zo mu mwaka wa 2012 zateye impaka.

Muri zimwe muri izo nyandiko, Simi yavugaga ku mwana w’imyaka ine wamugaragarizaga ko amukunda, ndetse akavuga mu buryo bw’urwenya ko uwo mwana yashakaga kumusoma no kumukinisha. Ibi byatumye bamwe bamunenga bavuga ko amagambo ye atari akwiriye.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa X, Simi yavuze ko nta kintu na kimwe cyari kigamije inabi.

Yagize ati:“Mu 2012 nabaga mu irerero rya mama mufasha mu kwita ku bana. Ibyabaga byose nabishyiraga kuri Twitter nk’uko benshi babigenzaga icyo gihe. Abana baba bafite utuntu twinshi tw’urwenya, iyo hari ikintu nabonaga gisekeje naragitangazaga.”

Yakomeje ashimangira ko nta bitekerezo bibi byari inyuma y’izo tweets, ahubwo ko ari abantu bashaka kugoreka inkuru ye.

Uyu muhanzikazi yavuze ko atigeze yivuga nk’utunganye, ariko ko adashobora kwemera ko abantu bagoreka amateka ye bagamije kumusebya.

Yasoje ashimangira ko amagambo ye yo kwamagana gufata ku ngufu akiyahagazeho, anagaragaza ko azakomeza kurwanya ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien