Tariki 22 Ugushyingo 2022 nibwo byemejwe bwa mbere ko Family Glazer yamaze gushyira Manchester United ku isoko, ikaba yari yiteguye kugurisha iyi kipe ifite kuva mu 2005.
Havuzwe abantu batandukanye bifuzaga kuba bagura iyi kipe bayobowe n'umwongereza Sir Jim Ratcliffe, ndetse n'umunya-Qatar Sheikh Jassim bin Hamad al Thani.
Intumbero z'aba bagabo babiri kuri Manchester United zari zitandukanye kuko Ratcliffe yifuzaga kugura imigabane akagira iyo asigira Family Glazer, mu gihe Sheikh Jassim we yashakaga kugura ikipe yose ndetse akaba ari nawe wifuzwaga n'abafana benshi.
Nyuma y'igihe kinini Jassim aganira na Family Glazer ku igurwa rya Manchester United, kuri uyu wa Gatandatu nibwo inkuru dukesha Fabrizio Romano yagiye hanze ivuga ko ibyo kugura iyi kipe yamaze kubivamo ku bwo gukomeza kunanizwa na ba nyirayo.
Bivugwa ko Family Glazer yifuza guhabwa arenga miliyari 6 z'amayelo kuri Manchester United, mu gihe Sheikh Jassim yatangaga asaga miliyari 5 akaba akubye kabiri agaciro iyi kipe ihabwa ku isoko.
Sheikh Jassim yavuye muri gahunda zo kugura Manchester United
