Birashya bishyira ko igihugu cya Saudi Arabia aricyo kizakira Igikombe cy'isi cya 2034 nyuma y'uko Australia bari bahanganye yikuyemo, hakaba nta kindi gihugu ubu gihanganye nabo.
Muri Nzeri nibwo Saudi Arabia yatanze ubusabe bwo kuzakira Igkombe cy'Isi cya 2034, aho muri iki gihugu hari umushinga wiswe Vision 2030 urangajwe imbere n'igikomangoma Mohamed bin Salman.
Muri uyu mushinga harimo kubaka umujyi uzatwara trillion y'amapawundi(arenga miliyari igihumbi z'amapawundi), uyu ukaba ariwo uzakira Igikombe cy'isi cyose.
Bivugwa ko iki gihugu gisanzwe kigendera ku mahame ya Islam kiniteguye kuba cyakuraho amabwiriza yo gukumira ibisindisha kugira ngo bazabashe gukurura abakunzi ba ruhago ku isi yose.
Saudi Arabia ifite amahirwe menshi yo kwakira Igikombe cy'isi cya 2034
