Rwabuze gica hagati ya Universal Music Group na Drake

Rwabuze gica hagati ya Universal Music Group na Drake

 Mar 18, 2025 - 20:43

Universal Music Group yatanze icyifuzo mu rukiko irusaba gutera utwatsi ikirego cya Drake abaregamo kubera indirimbo ‘Not Like Us’, ivuga ko uyu muraperi yashoye intambara kuri iyo ndirimbo kubera ko yatsinzwe mu makimbirane ye na Kendrick Lamar.

Nk’uko bigaragara mu nyandiko z’urukiko zagiye hanze ejo ku wa Mbere, tariki ya 17 Werurwe 2025, UMG irasaba umucamanza kutakira ikirego cya Drake, gishinja iyi sosiyete kuba yarakoresheje uburyo butemewe mukuzamura imibare kwamamaza indirimbo ya Kendrick Lamar “Not Like Us.”

Drake na Universal Music Group rukomeje kubura gica

Ni mu gihe ku ya 14 Mutarama 2025, Drake yahagaritse ikirego yaregagamo Spotify na Universal Music Group UMG. Ariko nyuma ya Super Bowl 2025, abamwunganira bongeye kugifungura, bavuga ko UMG yemereye Lamar gukoresha indirimbo “Not Like Us”, icyo bo byafashe nko gukomeza gusebya Drake.

Icyakora, Universal Music Group yahise ibitera utwatsi, ivuga ko nta kibazo na kimwe kuko buri muhanzi abona ibyo akwiye mu masezerano, ari na yo mpamvu basaba urukiko ko rwamutera utwatsi.