RURA yasubije umuturage wavuze ko banze kumutwara mu modoka kubera ingano ye

RURA yasubije umuturage wavuze ko banze kumutwara mu modoka kubera ingano ye

 Dec 2, 2024 - 16:37

Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda, RURA, rwasubuje umuturage wo mu mujyi wa Kigali wagaragaje ko yarenganyijwe ubwo umushoferi yangaga kumutwara mu modoka kuko abyibushye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 02 Ukuboza 2024, nibwo umuturage ukoresha amazina ya 'Umwizerwa Agathe' ku rubuga rwa X, yagaragaje ko yarenganyijwe n'umushoferi w'imodoka ifite ibirango bya 'RAH 498 H' iva Nyabugogo yerekeza Kabuga, yanga kumutwa amubwira ko ari munini atabona aho amutwara.

Uyu mugore yavuze ko yababajwe cyane no kuba nyuma y'uko yanze kumushyira mu modoka, yakomeje gushyiramo abandi bantu benshi we akamwirengagiza nyamara nawe yashakaga kugera ku kazi ku gihe.

Yagize ati "Iyi modoka (Nyabugogo-Kabuga ihagurutse saa 08:00AM), nsanze iri gushyiramo abagenzi yanga kuntwara ngo ndi munini ntiyabona aho antwara kandi nyuma yanjye yashyizemo abantu benshi nanjye nashakaga kugera ku kazi ku gihe. Aka ni akarengane."

Agathe yavuze ko mu by'ukuri uwo mushoferi nta hantu baziranye, ndetse ko nta kintu kibi yigeze amubwira.

Yakomeje avuga ko n'ubwo ubunini afite butangana n'ubw'uwo mushoferi, ariko kandi ubwo afite ntabwo ari inenge kandi ahamya ko bumwemerera kujyana n'abandi.

Avuga ko atari akwiye gusubizwa inyuma kuko nawe yicara ku ntebe imwe nk'abandi bagenzi bose.

Umwizerwa Agathe yagaragaje ko yarenganyijwe n'umushoferi 

Mu butumwa Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda, RURA, banyujije ku rukuta rwabo rwa X basubiza Agathe, bamusabye kuboherereza nimero ye ya telefone bagakurikirana ikibazo ke.

Bavuze ko kandi ibyo umushoferi yakoze bidakwiye, kuko batemerewe gukoresha imvugo zisesereza nk'izi kandi ko batemerewe kwanga gutwara umugenzi.

Bagize bati "Abashoferi bagomba kugaragaza ikinyabupfura no kubaha abagenzi batwara. Umushoferi ntiyemerewe gukoresha imvugo nk'iyi kandi ntiyemerewe kwanga gutwara umugenzi."