Ruger yasuye anafasha ishuri ryisumbuye yizeho

Ruger yasuye anafasha ishuri ryisumbuye yizeho

 Jul 27, 2025 - 12:44

Uyu muhanzi w’Umunya-Nigeria, Michael Adebayo Olayinka wamamaye nka Ruger, yasuye ishuri ryisumbuye yizeho muri Nigeria, arifashisha mudasobwa 50, yiyemeza no kurihira umunyeshuri amashuri akarangiza.

Ruger yagaragaraga aha inkunga iri shuri ryitwa 'Lagos National School', ndetse aganiriza abanyeshuri n’abarezi abashimira uruhare bagize mu buzima bwe ndetse n’urugendo rwe rw’ubuhanzi.

Ati "Ndashyikiriza iri shuri mudasobwa 50. Turifuza ko ibi bizateza imbere ireme ry’uburezi. Si ibi gusa, tuzakomeza gufasha uko Imana ikomeza kuduha imigisha.”

Ruger ishuri ryisumbuye yizeho

Mu magambo ye, Ruger yavuze ko kwiga kuri iri shuri byagize uruhare rukomeye mu kumufasha kuba uwo ari we ubu, ndetse ko ari byo bihe byamushimishije cyane mu rugendo rwe.

Muri iki gikorwa cyo kwakirwa n’ishuri, Ruger yatoranyije umunyeshuri, Lucky Friday, wari umaze kumuririmbira amwemerera ko azamwishyurira amashuri ye yose.

Ruger yatanze mudasobwa 50 ku ishuri ryisumbuye yizeho

Ruger, uzwi cyane mu ndirimbo Girlfriend n'izindi, aherutse gushyira ahagaragara album, Blown Boy, iriho indirimbo 13 harimo na Toma Toma yakoranye n'icyamamarekazi Tiwa Savage.

Umwanditsi: Gilbert Ukwizagira