Ross Kana ntakozwa ibyo gushaka umukunzi

Ross Kana ntakozwa ibyo gushaka umukunzi

 Sep 10, 2025 - 19:30

Umuhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda, Ross Kana, yatangaje ko muri iki gihe nta mukunzi afite ndetse nta n’icyo abitekeraho kuko atabibonera umwanya.

Mu kiganiro yagiranye na Igihe Kulture, Ross Kana yashimangiye ko ibyo gukundana atari mu byihutirwa kuri we muri iyi minsi, kuko yahisemo gushyira imbaraga ze zose mu bikorwa bye bya muzika n’iterambere ry’umwuga we.

Yagize ati:"Nta mukunzi mfite kandi nta n’ubwo ndi kumushakisha kuko ndahuze mu bintu byanjye, ndashaka ko ibintu byanjye bihinduka."

Ross Kana ni umwe mu bahanzi bafite igikundiro gikomeye cyane mu bakobwa, ariko avuga ko kugeza ubu icy’ingenzi kuri we ari ugushyira imbere umurimo n’intego ze, iby’urukundo bikaza nyuma.

Iyi mvugo ye yateye bamwe mu bafana kumushimira uburyo yitangiye umwuga we, ndetse banashimangira ko kuba atari mu rukundo bishobora no kumufasha kwibanda ku muziki we kurushaho.

Ross Kana ntakozwa ibyo kwishora mu nkundo