RiFi Fashion Agency  niyo yihishe inyuma y'amarido ku ndirimbo zikunzwe mu Rwanda

RiFi Fashion Agency niyo yihishe inyuma y'amarido ku ndirimbo zikunzwe mu Rwanda

 Jun 5, 2023 - 04:28

RiFi Fashion Agency yabengutswe n'abahanzi benshi ngo bagaragare mu ndirimbo zabo, baherutse gutwara igikombe muri KIMFEST Awards byumihariko mu gice cya Fashion Agency Of The Year.

RiFi Fashion Agency bisobanuye Ri Kon Finest Fashion Agency ishinzwe gutoza aba model ibyerekeranye na Fashion byose hamwe no kugaragara mu mundirimbo z'abahanzi no kwamamaza mu buryo bwose.

RiFi yatangiye imirimo yayo ku itariki 09 ugushyingo 2021 ikaba ifite ikicaro Niboye muri Kicukiro ndetse bakaba bafite amashami hirya no hino afasha abanyempano kubahugura cyane.

Si amagambo cyangwa gukabya kwa bamwe b'iki gihe, RiFI Fashion Agency Bamaze kwigaragaza mu bikorwa bitandukanye birimo nka Guba Awards, KIMFEST Awards, Karisimbi Entertainment Awards na Fashion Show no muri Bk Arena n'ahandi handi hatandukanye.

Nkuko ari intego kandi bikaba n'inshingano za RiFi Fashion Agency, bamaze kwigaragaza mu ndirimbo z’ibyamamare nka ‘Radiyo’ ya Alyn Sano, "Basi Sori" ya Chris Eazy na Passy Kizito na VANILLA ya Marina bazanagaragara mundirimbo ya Phil Peter na Ish Kevin yenda gusohoka.

Umwihariko wa RiFi Fashion Agency n'uko abamurika imideli  ba RiFi bafite ubushobozo bwo gukora mu bintu byose kuko batozwa neza kandi bihagije. bakora Catwalk, bakamamaza ku byapa, mu mashusho y'indirimbo, kwamamaza mu buryo bw’amafoto kwamamaza imyenda ndetse n’ibindi byinshi.

Kubera ubunyamwuga ndetse no kugaragaza ubudasa mu bikorwa bakora, RiFi Fashion Agency yahawe igihembo Kuwa 5 tariki 02 zukwa 06 muri KIMFEST Awards byumihariko mu gice cya Fashion Agency Of The Year.

Si ibihembo byari byoroshye kuko RiFi Fashion Agency yegukanye iki gihembo bahatanye na company nyinshi zirimo Sky Agency, Uno Agency, we best models, Imena Fashion, Rwanda Fantastic Fashion Model.

Abamurika mideri ba RiFi Fashion Agency muri KIMFEST Awards. 

RiFi Fashion Agency ifite ubushobozi bwo kwamamariza abantu bose harimo n'abcuruza imyenda.

Ibyishimo muri RiFi Fashion Agency niyo ntego.

RiFi Fashion Agency yahawe igihembo Kuwa 5 tariki 02 zukwa 06 muri KIMFEST Awards byumihariko mu gice cya Fashion Agency Of The Year.