Recording Academy yatangaje impinduka nshya mu itangwa ry’ibihembo bya Grammy

Recording Academy yatangaje impinduka nshya mu itangwa ry’ibihembo bya Grammy

 Jun 15, 2025 - 16:47

Recording Academy yatangaje impinduka nshya mu itangwa ry’ibihembo bya Grammy, aho icyiciro cyari gisanzwe kizwi nka Best Country Album kizagabanywa mo ibyiciro bibiri byihariye bitandukanye.

Icyo gihembo cyagabanyijwe mu byiciro bibiri, ari byo Best Contemporary Country Album, Best Traditional Country Album.

Izi mpinduka zizatangira kubahirizwa mu bihembo bya 68 bya Grammy Awards biteganyijwe gutangwa ku wa 1 Gashyantare 2026 mu nyubako ya Crypto.com Arena, iherereye i Los Angeles, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mwanzuro udasanzwe wafashwe nyuma y’uko album ya Beyoncé yitwa Cowboy Carter itsindiye igihembo cya Best Country Album muri Grammys z’umwaka wa 2025, bigatuma hatangira impaka ku buryo bwo gutandukanya umuziki wa country ushingiye ku mizi (gakondo) n’uri mu buryo bugezweho.

Umuyobozi mukuru wa Recording Academy, Harvey Mason Jr., yavuze ko izi mpinduka zaje nyuma y’ubusabe n’ibitekerezo byatanzwe n’abahanzi n’abandi bakora mu ruhando rw’umuziki wa country.

Yakomeje avuga ko hari igihe habaho urujijo aho abantu batazi niba album runaka ijya mu byiciro bya folk, roots, Americana, cyangwa country, bigatuma ibintu byose bishyirwa mu cyiciro kimwe cya country.

Uyu muyobozi yatanze urugero ku buryo bagabanyije icyiciro cya R&B mo “Best R&B Performance” na “Best Traditional R&B Performance” mu rwego rwo kwita ku mpinduka zigaragara mu muziki.

Gahunda y’ibihembo bya 2026

Itangwa ry’ibikorwa (submission): kuva ku wa 16 Nyakanga kugeza ku wa 29 Kanama 2025

Itangazwa ry’abakandida (nominees): ku wa 7 Ugushyingo 2025

Itora ry’abagize Recording Academy: kuva ku wa 2 Ukuboza 2025 kugeza ku wa 5 Mutarama 2026

Itangwa ry’ibihembo: ku wa 1 Gashyantare 2026

Izi mpinduka zitezweho gufasha abahanzi ba country kubona agaciro mu buryo bunoze, by’umwihariko abakorera mu myumvire gakondo n’abakoresha uburyo bugezweho, byose bigahabwa umwanya wo kwigaragaza.

Icyiciro cya Best Country Album kigiye kugabanywamo ibice bibiri