Rayon Sports y'abakinnyi bategewe imigati yananiwe kwikiza urusaku rw'abayovu

Rayon Sports y'abakinnyi bategewe imigati yananiwe kwikiza urusaku rw'abayovu

 Dec 12, 2023 - 20:04

Ikipe ya Rayon Sports yari yarahiriye gushyira akadomo ku rusaku rw'abayovu ruterwa no kumara igihe kinini batayitsinda, byananiranye amakipe yombi anganya 1-1.

Kuri uyu wa Kabiri nibwo hakinwe imikino ya nyuma isoza imikino ibanza ya shampiyona y'u Rwanda ya 2023/2024, umukino wari utegerejwe na benshi kurusha iyindi ukaba ari uwo Kiyovu Sports yakiriwemo na Rayon Sports.

Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa 18:00 kuei Kigali Pele Stadium, wabanjirijwe n'amagambo menshi hagati y'aya nakipe abiri y'amakeba mu Rwanda.

Mu gihe Kiyovu Sports yagiye ku mbuga nkoranyambaga zayo ikibutsa abafana ba Rayon Sports ko imikino igiye kuba umunani batayitsinda, Rayon Sports nayo yifashishije imbuga nkoranyambaga ibabwira ko uyu ari umunsi wo guhagarika urusaku rwabo.

Ni mu gihe kandi byavugwaga ko Rayon Sports iherutse kumurika imigati yise Gikundiro, yari yemereye abakinnyi bayo ko nibatsinda Kiyovu Sports buri mukinnyi atahana amapaki atanu y'imigati.

Nyuma y'aya magambo yose yari yavuzwe, mu mukino warimo ishyaka ryinshi, nyarangiye buri kipe icyuye inota rimwe nyuma yo kunganya igitego kimwe kuri kimwe.

Ikipe ya Kiyovu Sports niyo yafunguye amazamu ku munota wa 12 gusa ku gitego cyatsinzwe n'umunya-Senegal Cherif Bayo, Rayon Sports yishyurirwa na Ngendahimana Eric ku munotabwa 88.

Ibi bivuze ko ikipe ya Rayon Sports yasoje imikino ibanza iri ku mwanya wa kane aho ifite amanota 27, naho Kiyovu Sports iri ku mwanya wa karindwi ifite amanota 21.

Uko indi mikino yabaye yarangiye:

Bugesera FC 2-0 Etoile de L'Est

Marine FC 1-1 Sunrise

Muhazi United 0-0 AS Kigali

Mukura Victory Sports 0-1 Gorilla FC

Police FC 3-0 Musanze FC

Imikino ibanza irangiye APR FC ariyo iyoboye urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona aho ifite amanota 33, ikurikiwe na Police FC ifite amanota 31, naho Musanze FC ikaza ku mwanya wa gatatu n'amanota 29.

Rayon Sports na Kiyovu Sports zananiwe kwisobanura