Promise K ahamya ko abahanzi bakizamuka usanga bahura n'imbogamizi nyinshi zirimo kubaca intege, aho usanga abantu benshi bababwira ko bizabagora kugafata kuko ari ibintu bigoye cyane, ibyo bikaba byatuma umuhanzi ukizamuka acika intege akumva ko koko ari kurushywa n'ubusa agafata icyemezo cyo kubivamo.
Avuga ko kandi kuba nta bantu bavuga rikijyana mu muziki baba baziranye, nayo ni imwe mu mbogamizi bahura nazo kuko icyo ari kimwe mu bintu by'ingenzi cyane kiba gikenewe kugira ngo ibihangano by'umuhanzi bigere kure.
Ati "Abahanzi tukiri bashya duhura n’imbogamizi zo gucibwa intege cyane, kubura itumanaho riri hejuru kugira ngo ukuze ibahangano byawe."
Akomeza avuga ko kugira ngo umuziki nyarwanda utere imbere, abona abahanzi bose bakwiye gufatwa kimwe bose bagahabwa agaciro kangana kuko bose bavunika.
Promise K avuga ko nubwo amaze imyaka isaga itatu n'igice akora umuziki, ariko ntabwo awukora mu buryo bwo gushaka inyungu nk'uko usanga benshi babikora ahubwo we awukora kuko ari ikintu yakuze akunda cyane.
Kuri we ahamya ko uramutse ugiye gukora umuziki witeze inyungu byarangira ucitse intege, gusa we agahamya ko mu gihe umuntu akora ibintu byiza, nta kabuza inyungu irashyira ikaza.
Ati " Iyo ngiye gusohora indirimbo rero ntabwo mba nteganyamo inyungu kuko ushatse inyungu byarangira ucitse intege mu byo ukora, kuko hari igihe ibyo washoye bidashobora kugaruka.
"Impamvu nkora umuziki ni ukubera ko nakuze mbikunda, aho gushamo inyungu. Njye nizera ko iyo ukoze ibintu byiza inyungu ziragukurikira, rero ninkomeza gukora inyungu zizaza kandi cyane."
Promise K yavuze ko abahanzi bakizamuka bahura n'imbogamizi zo guhura n'abantu babaca intege
Promise K avuga ko we adakora umuziki ashakamo inyungu, ahubwo abiterwa n'urukundo awufitiye
Umva indirimbo nshya ya Promise K
