Producer Yeweeh ukomeje kugarukwaho cyane ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'urukundo rwe na Shaddyboo rutavugwaho rumwe, yavuze ko gukundana na Shaddyboo byatumye hari ibintu bihinduka mu buzima bwe.
Uyu musore avuga ko mbere atarakundana na Shaddyboo yabaga ari umuntu uhora mu kazi cyane atunganya indirimbo z'abahanzi ndetse n'indi mishinga ye yo ku ruhande, ariko nyuma yo gukundana na Shaddyboo akaba yaratangiye kujya afata umwanya agasohokana n'umukunzi we kugira ngo abashe no kumwitaho.
Yagize ati "Hari icyo bihunduraho. Urumva iyo ugize umukunzi uba ugomba no kugira umwanya wo kumwitaho. Niyo mpamvu rero wa mwanya wanjye nagiraga wo kuvuga ngo 'nitaye cyane kuri njye, ngo niba ntari mu muziki nkaba ndi kwita cyane ku byanjye by'ubuzima bwite', icyo gihe birahinduka bikitwa ko ari iby'umuryango, ugatangira gupanga gusohoka n'ibindi byinshi."
Muri iki kiganiro kandi yagiranye na shene ya 'E Tv Show', Yeweeh yavuze ko ibyo abantu bavuga ko yashatse umukecuru atajya abitindaho kuko kuri we yemera ko urukundo rutagendera ku myaka runaka cyangwa se ubutunzi, ahubwo we icyo yitaho ni ukureba niba uwo bagiye gukundana ari we umubereye.
Yanyomoje ibyo kwishyura Shaddyboo ngo bakundane
Nyuma y'uko bimenyekanye ko Shaddyboo akundana na Yeweeh, inkuru zatangiye kuba nyinshi ku mbuga nkoranyambaga aho byavugwaga ko Yeweeh n'abamureberera inyungu bishyuye Shaddyboo akayabo k'asaga miliyoni 6 Frw kugira ngo bahimbe urukundo rw'igihuha mu rwego rwo kugira ngo Yeweeh avugwe ,cyane ko afite n'indirimbo yitegura gushyira hanze nk'uko aherutse kubitangaza ko nawe yamaze kwinjira mu muziki.
Yeweeh yavuze ko kuba yakwishyura Shaddyboo kugira ngo amufashe kuvugwa, nta kintu byamwinjiriza mu buryo by'amafaranga.
Avuga ko aho kugira ngo amwishyure ayo mafaranga yose, ahubwo yari kongeraho andi agashaka umuhanzi w'umunyamahanga ukomeye bagakorana indirimbo kandi yizeye ko yari kumenyekana.
Yeweeeh yahakanye ibyo kwishyura Shaddyboo ngo bakundane

