Perezida Zelenskiy ntakozwa ibyo kurekera Uburusiya ubutaka bwa Ukraine bwigaruriye

Perezida Zelenskiy ntakozwa ibyo kurekera Uburusiya ubutaka bwa Ukraine bwigaruriye

 Aug 9, 2025 - 17:16

Nyuma y'iminsi hategurwa ibiganiro byo guhosha intambara hagati ya Ukraine n'Uburusiya, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskiy yavuze ko atakemera ko ubutaka bwa Ukraine buba ikiguzi cy'amahoro hagati y'ibihugu byombi.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskiy, yatangaje ko igihugu cye kitazigera cyemera gutanga n’igisate na kimwe cy’ubutaka bwacyo nk’igice cy’umuti wo kurangiza intambara n’Uburusiya.

Zelenskiy yavuze ko Ukraine yiteguye gukorana na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, mu rwego rwo gushaka amahoro nyakuri arambye, ariko ashimangira ko ibyo bitazigera biba ku kiguzi cyo gutakaza ubutaka bw’igihugu.

Ibi bibaye nyuma y’uko ku wa Gatanu hasohotse raporo zivuga ko hari ibiganiro hagati ya Washington na Moscow biganisha ku masezerano ashobora guha Uburusiya uburenganzira bwo kugumana uduce bwigaruriye nyuma y’igitero cya gisirikare cyabwo.

Perezida Zelenskiy yasobanuye ko uburyo bwose bwo kurangiza intambara bugomba kubahiriza ubusugire bwa Ukraine ndetse n’imipaka yayo yemewe ku rwego mpuzamahanga.

Perezida Zelenskiy ntakozwa ibyo kurekera Uburusiya uduce twa Ukraine bwigaruriye