Ku wa Gatatu w’iki cyumweru, ni bwo Perezida Yoon yatawe muri yombi, aba perezida wa mbere wa Koreya y’Epfo wafashwe akiri ku butegetsi.
Ibyo aregwa bifitanye isano n’icyemezo cyo gutangaza amategeko ya gisirikare mu mpera z’Ukuboza, gifatwa nk’ugushaka guhirika ubutegetsi. Kuri ubu, Perezida Yoon afungiye muri gereza nkuru ya Seoul.
Kugira ngo bakomeze gufunga Yoon igihe kirekire, abashinzwe iperereza bo mu biro bishinzwe iperereza kuri ruswa (CIO) ari na bo bayoboye iri perereza, bakeneye gusaba urukiko kwemeza icyemezo cyo gufunga mu gihe cy’iminsi 20.
