Perezida Donald Trump yabwije ukuri abayobozi b'ibihugu by'i Burayi

Perezida Donald Trump yabwije ukuri abayobozi b'ibihugu by'i Burayi

 Sep 24, 2025 - 20:41

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yongeye kugaragaza kutishimira imiterere y’abimukira baturuka i Burayi, yonangiriza abayobozi b’ibihugu byo kuri uwo mugabane, ndetse ababwira ko bazajya i kuzimu.

Mu ijambo rye yagejeje ku bitabiriye inama y’Umuryango w’Abibumbye (ONU) muri Amerika, Trump yavuze ko ibihugu byinshi by’i Burayi byirukana cyangwa bikirengagiza abaturage babyo, bikabatera guhungira muri Amerika. 

Nyamara, aho kugira ngo abo bimukira babe intangarugero, ngo benshi muri bo bahinduka abanyabyaha n’abajura.

Yagize ati:“Amerika yakiriye abaturage babo mu bwiza no mu bworoherane, ariko ibyo badusubiza ni ubugome n’ibyaha. Ibihugu nk’ibyo bigiye kujya mu kuzimu bitewe n’ibyo bikora."

Aya magambo ye yakomeje gutera impaka ku ruhando mpuzamahanga, bamwe bakayafata nk’uburakari budasanzwe, abandi bakabona ari isomo rikomeye ku bihugu bikomeje guhangana n’ikibazo cy’abimukira.

Donald Trump yabwije ukuri abayobozi b'ibihugu by'i Burayi 

Trump yanenze ibihumbi by'i Burayi kutita ku baturage babyo