Trump yavuze ko babyemeranyijeho mu kiganiro bagiranye kuri telefone ku wa Gatanu, gusa ubuyobozi bwa Beijing bwo ntiburatangaza ko ayo masezerano koko yabaye.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, Trump yavuze ko ibiganiro byabo byari ingirakamaro kandi ashimira Perezida Xi ku cyemezo cyo kwemera ayo masezerano. Ibyo bizatuma TikTok, imwe mu mbuga nkoranyambaga zikunzwe cyane ku isi, igurwa n’itsinda ry’abashoramari b’Abanyamerika, bityo ikomeze gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nta nkomyi.
Nubwo bimeze bityo, itangazamakuru rya Leta y’u Bushinwa, Xinhua, ntiryatangaje byinshi ku byavuyemo. Ryavuze gusa ko Perezida Xi yagaragaje ko Beijing yiteguye kugirana ibiganiro birebana na TikTok.
TikTok, ikora ku bufatanye n’ikigo cy’Abashinwa ByteDance, yakunze gushyirwaho igitutu na Leta ya Amerika, isabwa kugurisha ibikorwa byayo ku bashoramari b’Abanyamerika cyangwa igafungwa burundu.
Niba koko ayo masezerano yagezweho, ni intambwe nshya mu mubano hagati ya Washington na Beijing, by’umwihariko ku byerekeye ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga zigira uruhare rukomeye ku isi.
Perezida Trump yatangaje ko yaganiriye na mugenzi we w'u Bushinwa ku hazaza ha TikTok
