Umuraperi P.Diddy arashinjwa na Casandra Ventura ukunze kwitwa Cassie wigeze no kuba umukunzi we, kuba yaramuhohoteraga ubwo bari bakiri kumwe.
Cassie yavuzwe mu rukundo na P.Diddy imyaka itari mike ndetse biza no kurangira uyu muhanzikazi asinyishijwe mu nzu ifasha abahanzi ya Bad Boy Records ya P.Diddy.
Mu kirego Cassie yatanze avuga ko kuva yahura na P.Diddy mu 2005 ubwo yari afite imyaka 19, ngo bidatinze yahise atangira rwo kuyoborwa no guhohoterwa n'uyu mugabo byamuviriyemo kubaho yiyahuza ibiyobyabwenge.
Uyu muhanzikazi kandi ashinja P.Diddy kuba yaragiye amutegeka kuryamana n'abandi bagabo, we akabafata amashusho. Akomeza avuga ko kandi mu 2018 ubwo urukundo rwabo rwaganaga ku musozo, P.Diddy yamusanze iwe akamukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Cassie yamaze kurega Puff Daddy bakundanye
Muri iki kirego, Cassie akomeza avuga ko mu myaka bamaranye, P.Diddy yari umuntu wasaritswe n'umujinya w'umurandiranzuzi no kumukubita cyane. Uku gukubitwa ndetse avuga ko byabonwaga n'abakozi ba P.Diddy haba abakoraga muri Bad Boy Records no mu bindi bikorwa bye, ariko ngo bose ntawashoboraga kugira icyo abivugaho.
Mu magambo ye, Cassi yagize ati:"Nyuma y'imyaka myinshi mu guceceka n'umwijima, nyuma na nyuma niteguye kuvuga inkuru yange, nkivugira, ndetse mu nyungu z'abandi bagore bahohoterwa n'abo bakundana."
Ku ruhande rwa P.Diddy we ahakana ibi bivugwa na Cassie ahamya ko ari ibintu bidafite icyo bishingiyeho, ndetse ahamya ko uyu mugore yishakira amafaranga gusa.
P.Diddy w'imyaka 54 ni umwe mu bahanzi bashyize itafari ku njyana ya Hip-Hop muri Leta zunze ubumwe za America kuva mu 1993, uyu akaba yarakoranye n'abandi bahanzi bakomeye barimo nka Notorious B.I.G, Mary J.Brige n'abandi benshi, ndetse akaba abarirwa umutungo wa miriyari y'amadorali ya America.
P.Diddy we ahakana ibyo ashinjwa na Cassie avuga ko yishakira amafaranga gusa
