Papa Cyangwe agiye kuzana isura nshya mu muziki

Papa Cyangwe agiye kuzana isura nshya mu muziki

 Jul 24, 2023 - 08:16

Papa Cyangwe wari usanzwe amenyerewe mu makimbirane n'abahanzi bagenzi be ndetse no gutanga ukuri kwinshi, yatangaje ko agiye kwerekana itandukaniro mu muziki ku buryo isura abantu bamubonamo ihinduka mu gihe gito.

Umuhanzi uririmba injya ya Hip Hop, Papa Cyangwe yatanagje ko ibintu by'amakimbirane n'abahanzi bagenzi be yatangiye gutera intambwe yo kubihunga ahubwo ashyira imbere umuziki ndetse no kwerekana itandukaniro.

Aganira n'abanyamakuru ba The Choice mu kiganiro Sunday Choice ku Isibo Tv, umuhanzi Papa Cyangwe yatangaje ko amakimbirane yari afitanye na Ish Kevin bayakemuye ndetse basanga yarabayeho atewe no kudasobanukirwa.

Mu rwego rwo kwiyunga no kwereka abafana babo ko nta kibazo bafitanye ukundi, bakoranye indirimbo BAKALO imwe mu zigezweho muri iyi minsi ndetse bemeranya kubana neza mu mahoro no gufashanya mu muziki.

Mu rwego rwo kwerekana kwiyunga, Ish Kevin na Papa Cyangwe bahise bakomeza imishinga bari bafitanye bakora indirombo BAKALO.

Ppa cayngwe wari umaze igihe adacana uwaka na Ish Kevin, yatangaje ko Ish Kevin ari umuhanzi mwiza kandi witonda ufite ikinyabuopfura uretse ibyo kandi, ni umuhanzi ufashanya ndetse akagira umuhate ku murimo we.

Ubwo yagarukaga kuri Kivumbi King nawe bari bamaze igihe batavugana bitewe n'amakimbirane yaturutse mu kuvuga ko umwe arenze undi, Papa cayngwe yatangaje ko ubu bamaze kwiyunga ndetse nawe bakaba barakoranye indirimbo izagaragara kuri album ateganya kuzashyira hanze mu kwezi gutaha kwa munani.

Muri Gashyantare mu Burundi mu gitaramo Trappish Concert, Papa Cyangwe yiyunze na Kivumbi King nawe bari bamaze igihe badacana uwaka bigizwemo uruhare na Lucky

Ubwo Papa Cyangwe yerekazaga mu gihugu cy'uburundi mu gitaramo cyiswe Trappish Concert, yahahuriye n'umuhanzi Kivumbi King nawe bari bamaze igihe bashyamiranye hanyuma bigizwemo uruhare n'umunyamakuru Lucky Nzeyimana, ababwira gushyira imbere ikibahuza aho gushyira imbere ikibatanya hanyuma biyungira mu mahanga ku makimbirane yaturutse ku rubuga rwa Twitter.

Papa Cyangwe yagarutse kuri Davis D yaririmbye mu ndirimbo ye "Sitaki" avuga ko kwa Davis D nta nicyayi kiriyo ariko ngo agakorera video ze i Duabai, yasobanuye ko ubwo yajyaga kwa Davis D mu mishinga yo gukorana indirimbo, nta n'icyayi yahanyweye ariko ibyo nta kibazo abifiteho kuko atari yagiye kunywa icyayi.

Davis D yatengushye Papa Cyangwe mu gihe imishinga y'indirimbo yabo yari igeze mu mahina.

Icyabaye ikibazo, ni uko Davis D yari yaremereye umuhanzi Papa Cyangwe gukorana indirimbo ariko nyuma aza kumwihinduka amusaba ibirenze ubushobozi bwe byo kujya gukorera amashusho i Dubai kandi bisaba amafaranga menshi atari kubasha kubona.

Cyakoze n'ubwo byagenze gutyo, amajwi y'indirimbo yo yari yamaze gufatwa gusa birangira amashusho adafashwe kubwo kugorana. kuri ubu, yafashe umwanzuro w'uko agiye gukora cyane ku buryo Davis D ariwe uzaza kumusaba ko bakora amshusho y'iyo ndirimbo basubitse. 

Papa Cyangwe yavuze ingaruka zamubayeho nyuma yo gutandukana na Rocky.

Ubwo Papa Cyangwe yamenyekanaga cyane, yari ari mu maboko ya Rock Kirabiranya ukunzwe cyane mu gusobanura Film ariko nyuma k'ubwo ubwumvikane bwabo, Papa Cyangwe yatandukanye na Rocky akomeza inzira ye mu muziki.

Nyuma yo gutangira urugendo rushya mu muziki, yagiye ahura n'imbogamizi nyinshi ku buryo byatumye adindira mu muziki aho gukomeza gutera imbere nk'uko yari umuhanzi wahoraga akora ibyiza cyane kurusha ibyabanje.

Gutandukana kwa Papa Cyangwe na Rocky byatumye Papa Cyangwe asubira inyuma mu muziki.

Nyuma yo gutandukana an Rocky, Papa Cyangwe yagiye abura aho gutambutsa ibiganiro yifuzaga gutanga kuko abagakwiye kubimuha bagiye bamurerega bikarangira abonye ko nta bushake bafite aza no kuba ahagaritse ibyo gutanga ibiganiro aho ariho hose.

Si ugutanga ibiganiro gusa, Papa Cyangwe yagiye abura aho aca kugira ngo asabe abandi bahanzi bagenzi be ko bakorana indirimbo kubera ko abenshi ari inshuti na Rocky kandi baratandukanye bityo akabura uko abegera ngo bakorane indirimbo.

Papa Cyangwe yongeyeho ko kandi kuva yatandukana na Rocky nta yindi management yari yabona imufasha mu muziki uretse Papy umugira inama akanamushakira bimwe mu biraka byo kuririmba.

Kutigirira ikizere byatumye Papa Cyangwe adakorana indirimbo na Phil Peter

Papa Cyangwe yatangaje ko kutamenya uko abantu bamufata, byatumye atabasha gusaba Phil Peter ngo bakorane indirimbo ahubwo asaba umuhanzi Sat B ukomoka mu Burundi aba ariwe bakorana mu cyimbo cya Phil Peter.

Ni indirimbo izagaragara kuri Album azashyira hanze mu kwezi gutaha yakagombye kuba iriho Phil peter ariko yagize ubwoba bwo kumubwira ngo bakorane indirimbo kuko nawe atari aziko Phil Peter amufata.

Nyuma yo kuganira na Phil Peter nyiri ubwite, yamubwiye ko bazakomeza kugirana ibiganiro ku buryo bibaye bishobotse Phil Peter nawe yazagaragara kuri iyo ndirimbo azakorana na Sat B.

Uretse kubaho mu buzima bw'umuziki, Papa Cyangwe arateganya kugira umuryango.

Umuhanzi papa Cyangwe ukiri mu buzima bwa gisore, yatangaje ko habura igihe gito kugira ngo agire umuryango nk'abandi babyeyi bose.

Yatangaje ko mu myaka ibiri iri imbere, ateganya kuzaba afite byibuze umwana yaba yarakoze ubukwe cyangwa yaba atari yakora ubukwe.