Offset yarenze ku ngamba zafashwe na Universal Music Group

Offset yarenze ku ngamba zafashwe na Universal Music Group

 Mar 7, 2025 - 20:58

Umuraperi Offset arateganya kuzaririmbira mu gitaramo kizabera mu i Moscou mu Burusiya, nubwo label abarizwamo ya Universal Music yahagaritse ibikorwa by’umuzika muri icyo gihugu.

Uyu muraperi wahoze ari umwe mu bagize itsinda rya ‘Migos’ yanyuze ku rubuga rwe rwa Instagram atangaza aya makuru nyuma yo kurangiza tour ye muri Amerika.

Ni mu gihe uyu muraperi abarizwa muri label ya ‘Motown Records’ ifitwe na Universal Music Group, yatangaje ko itazakomeza gukorera mu Burusiya nyuma y’ibitero bya 2022 muri Ukraine.

Icyakora, Dababy ni undi muraperi ubarizwa muri label iba muri Universal Music, na we aherutse kuririmba mu burusiya.

Itangazo rya Offset ko azakorera mu Burusiya aje nyuma y’amakuru avuga ko White House Amerika igiye gukuraho ibihano yari yarashyize ku Burusiya.