Ibi bije nyuma y’uko Cardi B ari mu myiteguro ya yo gushyira hanze album ye nshya yise “AM I THE DRAMA?” ku wa 19 Nzeri 2025. Offset yavuze ko impamvu nyamukuru ituma yifuza kumushyigikira ari abana bane babyaranye mu gihe cy’urushako rwabo, kuko ari bo bakomeje kubahuza.
Yagize ati:“Abana twabyaranye ni umuhuza wacu ukomeye. Niteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo album ye igerweho n’abantu benshi kandi igere ku ntsinzi.”
Offset na Cardi B bari umwe mu miryango y’abahanzi bakunzwe cyane muri Amerika, ndetse umubano wabo watangaga isura nziza mu muziki wa Hip Hop mbere y’uko batandukana muri uyu mwaka.
Umuzingo mushya wa Cardi B ukomeje kugarukwaho cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, aho abakunzi ba muzika bategereje kureba uko uzitwara ku isoko ry’umuziki mpuzamahanga.
Offset ntabwo yifuza gutererana Cardi B
Offset arifuza gushyigikira Cardi B mu kugeza kure umuzingo
