Mu kiganiro yagiranye na GhanaWeb, Issaka yavuze ko yatanze amafaranga menshi ndetse agatanga inka nk’igitambo kugira ngo uwo bakinaga umwanya umwe ntabashe gukina.
Issaka yagize ati: “Nakoze uko nshoboye kose kugira ngo mubangamire, natanze inka mu gihe zari zihenze. Ariko nyuma yaransanze ambwira ko atari bushyirwe ku ntebe kuko ari Umudage ukinira ikipe y’igihugu, ahubwo ashaka kunshakira indi kipe nabonamo umwanya.”
Nubwo yakoze ibyo byose, Issaka ntiyigeze agira amahirwe muri iyo kipe kuko yakiniye 1860 Munich umukino umwe gusa muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, naho indi mikino 42 ayikina mu ikipe yo mu cyiciro cya gatatu.
Yavuze ko kutumva inama z’uwo mugenzi we ari byo byamuviriyemo gusenyuka kwa kariyeri ye.
Issaka yahishuye ko yigeze gukoresha amarozi n'ubupfumu ashaka kubona umwanya mu kibuga

