Nyuma y'Abajenerali ba Ukraine bishwe yemeye ko iri guhabwa isomo rya gisirikare

Nyuma y'Abajenerali ba Ukraine bishwe yemeye ko iri guhabwa isomo rya gisirikare

 Jul 1, 2023 - 08:07

Inzego zinyuranye muri Ukraine ziri gutangaza ko ibitero byo kwigaranzura u Burusiya byafashe ubusa ari nako u Burusiya butangaza ko bwivuganye Abajenerali babiri ba Ukraine ndetse n'abandi bofisiye benshi.

Intambara y'akasamutwe ishyamiranyije u Burusiya na Ukraine ishyigikiwe n'u Burengerazuba bw'isi igeze ku munsi wa 493 aho ku mirongo y'urugamba Ukraine ariyo iri kugaba ibitero byo kwisubiza ubutaka u Burusiya bwafashe ku ntago y'intambara.

Mu ntangiriro za Kamena, nibwo Ukraine yatangaje ko yatangije ibitero bidasanzwe byo kwigaranzura u Burusiya ndetse baranabikabiriza cyane nk'uko Perezida Putin yabivuze.

Kugera magingo aya, inzego zinyuranye muri Ukraine kugera no Perezida Zelenskyy baremera ko ibitero byabo ntacyo birageraho.

Ukraine iremera ko ibitero byabo ntacyo byari byageraho

Perezida Volodymyr Zelenskyy yabwiye BBC y'Abongereza ko ibitero byabo bitari byagera ku ntego ariko ko bagomba gukomeza guhangana. Biratangazwa ko igisirikare cy'u Burusiya gifite ubwirinzi bukomeye cyane kuko ngo bubatse n'ibihome by'ubwirinzi bitarengwa. 

Ku ruhande rw'u Burusiya batangaza ko mu mpande zose Ukraine yatangijemo ibitero, byose byasubijwe inyuma. Ari nako ikinyamakuru Jarusalem Post cyandika ko muri iki Cyumweru hagati u Burusiya bwivuganye Abajenerali babiri ba Ukraine.

Bitangazwa ko iki gitero cyo kubivugana cyagabwe mu mugi wa Kramatorsk ho muri Donesk nyuma yuko ngo bari mu nama hamwe n'abandi bofisiye barenga 50 bose birangira misile zibahuranyije.

Muri Kramatorsk aho Abajenerali ba Ukraine baguye

Ku ruhande rwa Ukraine ntabwo rwari rwavuga ko rwabuze aba basirikare, icyakora bavuga ko muri Kramatorsk u Burusiya bwahagabye igitero hagakomereka abantu 60 abandi 12 bakicwa. 

Ikindi kandi biratangazwa ko imigumuko ya Wagnar Group ntacyo yahungabanyijeho ingabo muri Ukraine, ari nako bivugwa ko CIA ariyo yari yahaye miliyari 6 z'amadorari Yevgeny Prigozhin ngo ahirike ubutegetsi ariko agahita abibwira Perezida Vladimir Putin barangiza bakarya amafaranga bagategura ikinamico bakinnye.