Nyakwigendera Dwamena uherutse kugwa mu kibuga yakozweho n'amahitamo yari aherutse gukora

Nyakwigendera Dwamena uherutse kugwa mu kibuga yakozweho n'amahitamo yari aherutse gukora

 Nov 14, 2023 - 20:12

Umuganga wavuraga nyakwigendera Raphael Dwamena uherutse kugwa mu kibuga agahita yitaba Imana, yahishuye amahitamo uyu musore yari aherutse gukora ari mu byashyize iherezo ku buzima bwe.

Umuganga wakurikiranaga Raphael Dwamena ku kibazo cy'indwara y'umutima yari afite, yatangaje ko umwaka umwe mbere y'urupfu rwe, uyu musore yahisemo ko bamukuramo akuma kafashaga mu mikorere y'umutima yari yarashyizwemo, ako bita defibrillator mu rurimi rw'icyongereza.

Uyu munye-Ghana w'imyaka 28 yitabye Imana ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize ubwo yagwaga mu kibuga mu mukino wahuzaga KF Egnatia yakiniraga na Partizani zose zo muri Albania.

Ubwo uyu mukino wari ugeze ku munota wa 24 nibwo uyu musore yahise agwa mu kibuga agwa yubitse inda. Abakinnyi bose n'umusifuzi bahise babona ko ari ibintu bidasanzwe biruka bajya kureba ibibaye, ndetse hazamo n'ubufasha bw'abaganga ariko birangira atabashije kurokoka.

Umuganga Dr.Antonio Asso yafungutse ku kibazo cya Raphael Dwamena avuga ko uyu musore yari asanzwe afite uburwayi bw'umutima ndetse yari yarashyizwemo akuma kawufasha gukora neza, ariko we ubwe(Dwamena) akaba yaraje gufata icyemezo cy'uko ako kuma kamukurwamo.

Dr.Antonio ati:"Yitabye Imana kubera icyemezo yafashe ku giti cye ariko cyagombaga kubahwa. Ariko iyo kariya kuma kaba kataramukuwemo, Raphael Dwamena ubu aba agihumeka."

Uyu muganga yakomeje avuga ko bakimenya ko Dwamena arwaye umutima yagiriwe inama yo guhagarika gukina umupira w'amaguru nk'uwabigize umwuga, ndetse yongeraho ko aka kuma ka defibrillator yari yarashyizwemo hari ubwo kigeze kumutabara.

Dr.Antonio yakomeje ati:"Twabashije kumwumvisha ko akwiye gushyirwamo akuma gafasha umutima we gukora neza kugira ngo abashe gukomeza kubaho, ndetse muri uwo mwanya tumugira inama yo guhagarika gukina umupira w'amaguru nk'uwabigize umwuga.

"Mu myaka ishize bambwiye ko hari ubwo ako kuma kigeze gutabara ubuzima bwe ubwo umutima wagiraga ikibazo mu mikorere, bigahita bikemurwa nako ku buryo bwihuse bidateje ikibazo gikomeye. Kuva icyo gihe nari mbizi ko ibyabaye ku wa Gatandatu ubwo yari mu kibuga byashoboraga kuzabaho."

Uyu muganga yakomeje avuga ko Raphael Dwamena yari umusore ufite ishyaka ritangaje ryo gukomeza gukina umupira w'amaguru nk'uwabigize umwuga, ko ibyo byatumye atabasha kumwumvisha ko yabihagarika cyangwa ngo yemere kugumana ako kuma mu mubiri.

Nyakwigendera Dwamena yariwe mukinnyi uyoboye ba rutahizamu bafite ibitego byinshi muri shampiyona ya Albania kuko yari amaze gutsinda ibitego ikenda, ndetse yabashije gutsinda ibitego bibiri mu mikino umunani yabashije gukinira ikipe y'igihugu ya Ghana ubwo yabaga yamwitabaje mu marushanwa atandukanye.

Raphael Dwamena yakiniye amakipe arimo Levante yo muri Espagne(Ifoto:Getty)