Thierry Henry yavuze impamvu Lionel Messi atamerewe neza muri PSG

Thierry Henry yavuze impamvu Lionel Messi atamerewe neza muri PSG

 Dec 10, 2021 - 10:21

Thierry Henry yemeza ko ukuntu Lionel Messi yavuye muri FC Barcelona bikiri icyibazo kuri we ariko ko azabirenga.

Lionel Messi ntiyatangiye neza mu ikipe ya PSG nk'uko byari nyitezwe na benshi. Abakunzi ba ruhago batekerezaga ubusatirizi bwa Messi,Mbappe na Neymar bagasesa urumeza.

Thierry Henry yemeza ko ukuntu Messi yavuye muri Barça bitunguranye byaba aribyo bikimukoraho ariko afite icyizere ko uyu munya-Argentine azagaruka mu bihe bye.

Uyu mugabo w'imyaka 34 aherutse guhabwa Ballon d'or muri uyu mwaka ariko intangiro ze muri PSG ntizimeze neza dore ko amaze gutsinda ibitego 6 mu marushanwa yose yakinnye muri PSG.

Thierry Henry wakiniye FC Barcelona na Arsenal, we uku gutangira nabi kwa Messi abihuza n'ukuntu Messi yavuye muri FC Barcelona mu marira menshi ndetse atabiteganyaga.

Thierry yamaze hafi ikinyacumi mu ikipe ya Arsenal atwara ibikombe harimo na shampiyona batwaye badatsinzwe. Ajya kuvamo nawe yasezeye abakunzi ba Arsenal arira.

Thierry Henry aganira na GQ yagize ati:"Bitera amarangamutima cyane kuva ahantu wabaye imyaka myinshi ukiri muto kandi utarigeze utekereza kuhava."

"Ukeneye kumenya neza ndetse ukumva neza aho uri, ukisanga muri shampiyona, ukisanga mu ikipe nshya, mbese ukumva ko wagiye."

"Wabonye ko agenda yarize, ariya ntiyari amarira y'urwiyerurutso.Yararize.Bitwara igihe kugira ngo ubyumve neza ndetse ubyakire."

"Ariko kandi mukwiye kumva ko uriya ari umuntu nawe. Ku bijyanye n'amarangamutima, rimwe na rimwe twese bidukoraho."

"Kuva muri Barcelona, n'ubu biracyari icyibazo kuri we. Ariko ndizera ko azabirenga akagaruka mu bihe bye. Ndamwizeye."

Lionel Messi yavuye muri FC Barcelona mu gihe atari abyiteze kuko yari yaremeye gusinya andi masezerano muri iyi kipe yo muri Espagne.

Mu mwaka w'imikino wabanjirije ushize nibwo Lionel Messi yari yashatse kuva muri FC Barcelona, ariko kuri iyi nshuro ntiyashakaga kuyivamo.

Thierry Henry akomeza avuga ko imibereho n'imikinire y'ikipe nshya hari igihe bibanza kugora umukinnyi.

Nawe ubwe avuga ko kuva muri Arsenal agana muri FC Barcelona byamutwaye igihe kugira ngo yisange muri iyo kipe yari agiyemo.

Lionel Messi yasezeye FC Barcelona mu marira menshi(Image:Daily mail)

Thierry Henry yakinanye na Messi muri FC Barcelona(Image:Daily mail)