Ibihugu bya Israel na Iran bavuye mu byo guterana amagambo yo gushozanyaho intambara, ahubwo barayitegura mu bikorwa bya nyabyo, ibyongeye gukurura umutima abatuye Isi byumwihariko abaturage ba Israel.
Magingo aya Abanya-Iran barahiriye guhora kuri Israel nyuma y'uko ikoze igitero karahabuka kuri Ambasade yabo i Damascus muri Syria cyikivugana abantu barindwi barimo Abajenerali babiri.
Nyuma y'iki gitero, Umuyobozi w'Ikirenga wa Iran Seyyed Ali Hosseini Khameneh ukunze kwitwa Ali Khamenei, yavuze ko Israel igomba gukubitwa urushyi mu maso ku bikorwa by'ubushotaranyi byayo.
Ntabwo ari uyu muyobozi gusa kandi, kuko na Perezida wa Iran Ebrahim Raisi yatangarije Israel na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika ko bagomba kwitegura uko bashoboye kose, kuko nta kabuza bagomba gushozwaho intambara.
Iran yarahiriye gukora kuri Israel
Ku ruhande rwa Israel nabo Minisitiri w'Intebe Benjamin Netanyahu, yatangaje ko nta bwoba batewe na Iran, akavuga ko ibyo izabakorera bazabikuba inshuro nyinshi.
Muri Iran imyitegura y'intambara yatangiye aho abasirikare bari mu kiruhuko bahamagajwe ndetse n'intwaro zikomeye zikurwa mu bubiko. Ku ruhande rwa Israel naho ni gutyo bimeze, dore ko nabo abasirikare bahamagajwe ku bwinshi ndetse intwaro zirinda ikirere zikwirakwizwa hose.
Kugeza magingo aya, ibitangazamakuru n'ibinyamakuru byo mu burengerazuba bw'Isi amakuru bikura mu butasi bw'ibihugu bitandukanye, aremeza ko intambara ntakubuza intambara igomba kurwanwa, ndetse bakemeza ko nta Cyumweru cyirashira batarwanye.
Ubutasi bwa USA CIA nabwo bwemeje ko mu minsi ibiri Iran iragaba igitero kuri Israel, ari nako iki gihugu cyivuga ko gitewe impungenge niyi ntambara. Leta Zunze Ubumwe z'Amerika nk'igihugu gihora inyuma ya Israel, nta kabuza nacyo kigomba kubarizwa muri iyi ntambara biziguye.
