Niyo Bosco yasubije abatunguwe no kuba afite umukunzi

Niyo Bosco yasubije abatunguwe no kuba afite umukunzi

 Sep 18, 2025 - 15:54

Umuhanzi Niyo Bosco yagaragaje ko atumva impamvu abantu benshi batunguwe no kumva ko na we yagira umukunzi nk'abandi bose, ku buryo bazabana bakagura umuryango.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na 'MIE Empire' nyuma y'uko yambitse impeta y'urukundo umukunzi we Irene Mukamisha bamaze umwaka bakundana.

Mu minsi ishize nibwo Bosco yatunguranye atera imitoma uyu mukunzi we amwifuriza isabukuru nziza y'amavuko, gusa kuva icyo gihe iyo wanyuzaga amaso mu bitekerezo wabonaga ko abantu batunguwe no kuba Niyo Bosco afite umukunzi.

Mu kubasubiza yagize ati "Ariko ngewe kuki abantu bumva ko nta mugore nkwiye? Nabyawe n'umugore, ni nge utagomba kugira uwo kubyara undi? Biracyatangaje mu Rwanda kuba bagifite imyumvire y'uko umuntu nta kindi aba akwiye uretse bino bintu bindi batubonamo.

"Nyuma y'amarido dufite n'ibindi bintu twakora. Nange nagira umuryango....Abantu baba bafite imyumvire y'uko ntakwiriye umuryango kandi ibyo byo ni ibintu bikomeye. Nta hantu na hamwe ibihe ndimo bifite aho bihuriye no kugira umuryango."

Ibirori byo kwambika impeta umukunzi we babaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu tariki 17 Nzeri 2025, kuri Hotel  La Palisse Gashora.

Yavuze ko yavuze ko iki ari igikorwa kigaragaza ko arimo gukura, ndetse ko ari ibintu n'ubundi yagombaga kuba ari gukora muri iki gihe.

Yavuze ko Papa we akimara kwitaba Imana, muri we yumvise ari nk'ideni amugiyemo kuba yitabye Imana atamweretse ibirori.

Ati "Ni ibintu binini cyane. Ndi gukura, ndi gukora ibintu byose ngomba kuba ndimo gukora muri kino gihe. Ni ibirori nagombaga kwereka Papa ataritaba Imana, rero n'ubundi akigenda nahise numva mugomba ideni ryo kubikora kuko byibuze hari abasigaye bamuhagarariye bagomba kubona ibyo byiza."

Inkuru y'urukundo rwabo bari barayigize ibanga, kugera ubwo mu minsi ishize Bosco yabitangaje ku mugaragaro abinyujije mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye amwifuriza isabukuru nziza y'amavuko.

Bidateye kabiri, uyu mukobwa na we abinyujije kuri Instagram ye yatomoye Niyo Bosco agaragaza ko ari we muntu uri inyuma y'ibyishimo bye byose.

Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Irene Mukamisha

Akanyamuneza kari kose kuri Niyo Bosco n'umukunzi we