Nicki Minaj mu ntambara nshya n'umugore wa Gucci Mane 

Nicki Minaj mu ntambara nshya n'umugore wa Gucci Mane 

 Oct 21, 2025 - 18:41

Abantu ku mbuga nkoranyambaga bacitse ururondogoro nyuma y’uko umuraperikazi w’icyamamare Nicki Minaj yavuze amagambo akomeye agaragara nk'igiteto cy’amagambo yagabye kuri Keyshia Ka’Oir, umugore w’umuraperi Gucci Mane.

Nicki abinyujije ku rubuga rwe rwa X (Twitter) yanditse ubutumwa bwateje impaka n’impinduka zikomeye mu bakunzi ba muzikaaho yagize ati:“Umugore wa Gucci amaze imyaka myinshi ashaka kuba jye. Amaze igihe kinini yifuza kumenyekana.

Ari aho kugira ngo aruhure Gucci. Gucci ntabwo ashaka Debra Antney, ntabwo bashaka ko aba hafi yanjye, ariko ubu arahati.

Charlamagne ni umunyabinyoma ukoresha iHeartRadio mu migambi mibi yo kurwanya imiryango itagira aho ibogamiye. Ntimuramenya uwo ndi we nyakuri. Muze tubyine.”

Aya magambo yateye ubwoba n’impaka zikomeye cyane ku mbuga nkoranyambaga, cyane ko Nicki yavuzemo amazina akomeye nka Debra Antney, wahoze ari umujyanama we na Gucci Mane, ndetse n’umunyamakuru Charlamagne Tha God, aho amushinja gukoresha itangazamakuru mu guharabika abahanzi.

Abafana benshi bahuje ubu butumwa n’umwuka mubi umaze igihe hagati ya Nicki na Keyshia Ka’Oir, biturutse ku buryo bambara bisa ndetse n’amateka yabo y’ubucuruzi bifitanye isano na Gucci Mane. Abandi bavuga ko ibi ari nk’igisubizo cy’amatiku yahishwe mu ruganda rwa hip-hop ariko ubu bikaba byongeye kugaruka.

Kugeza ubu, Keyshia Ka’Oir ntiyigeze asubiza mu buryo bweruye kuri ibyo birego, gusa mu kiganiro giherutse gusohoka ku The Breakfast Club, yavuze ko iyo abonye ibintu bitagenda neza ku mbuga nkoranyambaga, ahora agerageza gushyira kure Gucci Mane kugira ngo bitamuhungabanya, ashimangira ko ubuzima bwo mu mutwe bw’umugabo we ari bwo buza imbere ya byose.

Abafana benshi kuri X na Instagram batangiye gusangiza amafoto agaragaza uburyo aba bagore bombi bambara imyenda isa, abandi bakavuga ko ibi bishobora kuba ari uburyo bwo gutegura umushinga mushya wa muzika cyangwa ikindi gikorwa gishya cya Nicki Minaj.

Nicki Minaj arashinja umugore wa Gucci Mane kumwigana

Nicki Minaj avuga ko umugore wa Gucci Mane nta kindi ashoboye uretse kuruhura umugabo we