Iyo turebye imibare y’abitabira ibitaramo mu Rwanda, dusanga ibitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana ari byo bigira ubwitabire buri ku kigero cyo hejuru cyane ugereranyije n’ibindi bitaramo by’abahanzi bakora injyana ya Secular.
Ubu bwitabire budasanzwe buri kugaragara muri iyi minsi, nibyo bituma bavuga ko nta kabuza ‘gospel’ yamaze kwigaranzura izindi njyana zose zo mu Rwanda, dore ko n’iyo wifashishije imibare y’abareba ibihangano byabo usanga abaririmba ‘gospel’ bari hejuru.
Kugeza ubu umuramyi Israel Mbonyi niwe wagaragaje ko ashobora kumara amasaha arenga abiri aririmba wenyine kandi akarangiza ubona ko abantu bari bakimukeneye. Ibintu bitarageragezwa n’undi muhanzi uririmba izindi njyana, aho usanga habaho kwitabaza abandi bahanzi batandukanye kugira ngo hazaboneke abantu.
Kugeza ubu kandi abahanzi ba ‘gospel’ nibo bamaze gukora amateka yo kuzuza inyubako ya ‘BK Arena’, harimo Israel Mbonyi wayujuje inshuro zigera kuri ebyiri ndetse na Chryso Ndasingwa uherutse gutungurana, akuyuzuza abantu bagasigara babaririza amateka ye, dore indirimbo ye imwe gusa ari yo yari izwi cyane.
Israel kandi niwe muhanzi Nyarwanda rukumbi ujya gukorera igitaramo hanze akakiranwa ubwuzu, agahabwa icyubahiro mu buryo budasanzwe. Ibyo ntitwabitindaho kuko uko aherutse kwakirwa mu gihugu cya Kenya ntawe bitatunguye.
Mu gihe abahanzi ba ‘gospel’ inyubako nini mu Rwanda zimaze kubabana nto, biracyagoye ku bahanzi ba ‘secular’ ko bakwigondera iyi nyubako ya ‘BK Arena’ kuko baba bumva bazabura abantu bayuzuza ugasanga bahise bajya kwishakira ahantu hato ndetse n’utekereje iyi nyubako, usanga abantu babifata nk’igitangaza ndetse bamwe ntibatinye kumubwira ko azahomba.
Bigenda bite ngo ibitaramo bya ‘gospel’ byitabirwe cyane?
Muri gospel niho haba abakunzi b’umuhanzi bya nyabo atari ukumuryarya, ari byo bituma umuhanzi ufite igitaramo bamushyigikira bivuye inyuma kuko usanga bamufata nk’umwana wabo, bitandukanye no muri Secular, aho usanga haba harimo ihangana n’ishyari, ugasanga abantu baririmye udutsiko twa munyangire ndetse bamwe bakaba batatinya gukora ibishoboka ngo igitaramo gipfe.
Iyo umuhanzi afite igitaramo yiyambaza umushumba w’itorero runaka, akamufasha kubwira abakirisitu ayoboye ko bazaza gushyigikira umuvandimwe wabo, bityo bitewe n’uburyo bubaha uwo mushumba bituma baza ku bwinshi cyane ko akenshi nawe aba azakitabira. Ni nako kandi umuhanzi aba azenguruka mu matorero atandukanye amenyekasha igitaramo cye.
Nubwo usanga inyubako yabereyemo igitaramo iba yakubise ikuzura, ariko kandi usanga hajemo abatirwa benshi. Ni ukuvuga ko bitewe n’umubano ufitanye na nyir’igitaramo, ushobora kubona itike y’ubuntu, ni nako bigenda kandi ku bantu b’abanyacyubahiro mu matorero atandukanye kuko usanga binjirira ubuntu. Gusa ugasanga birabahiriye abantu barabonetse, ni mu gihe hari abo muri ‘Secural’ babigerageza mu gihe babona ko abantu babuze, ariko n’ubundi bikarangira babuze.
Gospel ahanini iyo urebye usanga yisangwamo n’abantu batandukanye, aho usanga umuntu wakwitabira igitaramo cya ‘Secular’ n’ubundi n’icya gospel yakitabira. Bitandukanye no muri gospel kuko ho usanga bantu baho benshi badakozwa ibyo kujya mu bitaramo bya ‘secular’ bitewe n’imyemerere yabo.
