Umuyobozi mukuru wa Netflix, Ted Sarandos, yavuze ko ubwo bwenge bwifashishijwe mu gukora ishusho y’inyubako isenyuka mu gace kamwe ka filimi y'uruhererekane ya 'The Eternaut'.
Sarandos yasobanuye ko ubwo bwenge buzatuma na filime zifite ingengo y’imari nto zibasha gukorwa mu buryo bwiza kandi ku giciro kitagoye.
Yavuze ko ubwenge bwifashishijwe muri filime 'The Eternaut', bwafashije itsinda ryayitunganyaga kwihutisha imirimo no kugabanya igiciro inshuro 10 ugereranyije no gukoresha uburyo busanzwe.
Sarandos yatangaje ibi mu gihe Netflix yari imaze gutangaza ko yazamuye urwunguko ku gipimo cya 16% igera kuri miliyari 11 z’amadolari ($11bn), mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka, ugereranyije n’igihe nk’icyo umwaka ushize. Inyungu y’ibanze yavuye kuri miliyari 2.1 igera kuri miliyari 3.1 z’amadolari.
Netflix yavuze ko uru rwunguko rwatewe cyane n’uko igice cya gatatu n’icya nyuma cya filime y’Abanya-Koreya y’Epfo, 'Squid Game' cyakunzwe cyane kigera ku kurebwa inshuro miliyoni 122.
Muri filimi The Eternaut hakoreshejwe ubwenge buhangano mu kugaragaza inyubako igwa
Urwunguko rwa Netflix rukomeje kwikuba buri mwaka
