Nelly Mukazayire yashimiye Nate Ament

Nelly Mukazayire yashimiye Nate Ament

 Jun 24, 2026 - 21:30

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yashimiye Nate Ament ufite inkomoko mu Rwanda nyuma yo gutoranywa muri NBA Draft 2026, agaragaza ko ari intambwe ishimishije ku Rwanda ndetse n’urubyiruko rwifuza kugera kure binyuze muri siporo.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Nelly Mukazayire yagaragaje ibyishimo n’ishema yatewe no kubona uyu musore ufite inkomoko mu Rwanda ari mu bakinnyi batoranyijwe muri gahunda ya NBA Draft 2026.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati: “Turishimira Nate Ament watoranyijwe muri NBA Draft 2026. Ni intambwe ikomeye kandi ishimishije ku Rwanda ndetse n’imbaraga ku rubyiruko rwifuza kugera kure binyuze muri siporo. Turakwifuriza intsinzi n’amahirwe menshi muri uru rugendo rushya rutangiye. Ejo hazaza hawe haratanga icyizere gikomeye.”

Nate Ament ufite imyaka 19 y’amavuko, yatoranyijwe na Miami Heat mbere yo gukomereza muri Milwaukee Bucks muri NBA Draft 2026, gahunda ngarukamwaka ya Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) ihitamo abakinnyi bakiri bato binjira muri iyi shampiyona ikomeye ku Isi.

Iyi gahunda ihuriza hamwe amakipe yose 30 akina muri NBA, aho buri kipe ihitamo umukinnyi bitewe n’umwanya yasorejeho shampiyona.

Nyuma yo gutoranywa, Ament waserutse yambaye umwambaro wanditseho “Visit Rwanda”, yavuze ko yishimiye cyane iyi ntambwe ikomeye ateye mu rugendo rwe rwa basketball.

Gutoranywa kwe byakiriwe nk’ishema rikomeye ku Rwanda, cyane cyane kubera inkomoko ye mu Rwanda ndetse n’ubutumwa bw’icyizere bitanga ku rubyiruko rwifuza kubaka ejo hazaza habo binyuze muri siporo.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien